Nyagatare: Imiryango 131 yashyikirijwe imirasire y’izuba

Ku wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Intara y’Iburasirazuba yashyikirije imiryango 131 yo mu Murenge wa Karama, imirasire y’izuba hagamijwe kubashimira uruhare bagize mu bikorwa bijyanye no kugira umudugudu utarangwamo icyaha.

Baracana mu nzu kubera imirasire y'izuba bahawe
Baracana mu nzu kubera imirasire y’izuba bahawe

Tariki ya 02 Nyakanga 2021, ni bwo Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare wahembewe kuba indashyikirwa muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umudugudu utagira icyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yifashishije Radio y’Umudugudu mu gushimira abaturage b’Umurenge wa Karama, uruhare bagize kugira ngo babe indashyikirwa mu Ntara yose.

Yavuze ko Leta yifuza ko buri muturage agira umuriro w’amashanyarazi ariko bidashoboka bakoresha imirasire y’izuba aho gukoresha udutadowa cyangwa buji bishobora guteza impanuka.

Yasabye abaturage bahawe imirasirasire y’izuba kuyifata neza kugira itangirika bakongera gusubira mu kizima.

Yagize ati “Ni ukwita ku bintu nk’uko ikintu cyose Leta ihaye umuturage asabwa kukibungabunga”.

Abaturage ba Karama bashimiwe ko baciye ibiyobyabwenge
Abaturage ba Karama bashimiwe ko baciye ibiyobyabwenge

Yavuze ko gahunda yo guhemba imidugudu itarangwamo icyaha izakomeza kuko izatuma benshi bagira ishyaka ryo gutura mu mudugudu utarangwamo ibyaha.

Yanaciye amarenga ariko ko abazajya baba aba nyuma mu bukangurambaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha ko na bo bazajya bagawa.

Ati “Ababaye abanyuma yenda na byo tuzabigeraho, twatangiriye ku gushima, ntitwaributangirire ku kugaya, twemera ko hari abafite imbaduko n’imbaraga, tukanemera ko hari n’abagenda buhoro ariko na bo tukabashyiramo iryo shyaka kugira ngo na bo basatire abandi”.

Akomeza agira ati “Uko akarere ari ko kahitagamo indashyikirwa gashobora no kuzasubira inyuma kakagira abo gasaba gushyiraho umwete kugira ngo asatire abandi, urumva ni ko kazareba uko kabigenza”.

Umuturage witwa Bagiruwubusa Alexandre yashimiye Leta ibyiza imaze kubagezaho birimo iterambere na girinka, yemeza ko yaciye bwaki mu bana.

Ashima kandi kuba barahawe imirimo muri VUP kuko byatumye abanjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu babicikaho.

Ati “Leta yaravuze iti aho kugira ngo abaturage bacu barinde bahitanwa n’igihugu duturanye, ibyiza ni uko twabaha akazi ko gukora ku muhanda, tukabahemba amafaranga. Twarabyishimiye kuko nta muntu w’umufutuzi cyangwa umurembetsi wasubiye ku mupaka”.

Akomeza agira ati “Kubera kubona akazi ubufutuzi twabuvuyemo, Uganda tuyiharira Abagande natwe tugumana u Rwanda rwacu”.

Yashimiye ko bahawe umuriro w’amashanyarazi, abo utagezeho na bo bakaba bahawe imirasire y’izuba bigaragaza ko Leta yifuza ko bava mu kizima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka