Nyagatare: Imiryango 10,000 igiye guhabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba

Akarere ka Nyagatare kungutse umufatanyabikorwa mushya witwa Crystal Connect uzafasha abatishoboye ibihumbi icumi (10,000) kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Abatishoboye bazafashwa na Crystal Connect ni abatuye kure y’umuyoboro mugari w’amashanyarazi bakaba ari bo bazahabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimye BRD yatangije ubukangurambaga bwa Cana Challenge ndetse no kuba ikomeje gushakira Akarere ka Nyagatare abaterankunga mu gucanira abaturage.

Ati “Turashimira BRD yatangije gahunda ya Cana Challenge ndetse ikaba inakomeje kuyishakira abaterankunga kugira ngo Abanyarwanda bakomeze babeho neza. Turashima kandi uruganda Inyange rwemeye gufasha iyo miryango ibihumbi 10 kubona ibyo bikoresho ibinyujije muri Crystal connect.”

Muri iyi gahunda, umuturage uzahabwa aya mashanyarazi azajya yishyura ibihumbi cumi na bitanu (15,000) hanyuma Leta imwishyurire asigaye ibihumbi ijana (100,000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka