Nyagatare: Imirenge itandatu ishobora kubura amazi

Imirenge ya Karama, Tabagwe, Musheri, Matimba, Gatunda na Rukomo, ishobora kubura amazi kubera ihagarara ry’imirimo y’uruganda rw’amazi rwa Condo, bitewe n’amapoto abiri yajyanaga amashanyarazi ku ruganda yahiye, bitewe n’itwikwa ry’ishyamba riri ku musozi wa Rushaki.

Amapoto y'umuriro w'amashanyarazi yahiriye muri iyi nkongi
Amapoto y’umuriro w’amashanyarazi yahiriye muri iyi nkongi

Umwe mu bakozi b’uruganda rw’amazi rwa Condo, yabwiye Kigali Today ko babyutse ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, bagasanga ishyamba riri ku musozi wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi ririmo gushya.

Gushya kwaryo ngo kwangije amapoto abiri y’umuriro w’amashanyarazi, ava mu Karere ka Gicumbi ari na yo yifashishwa n’uruganda rw’amazi rwa Condo, agwa hasi ku buryo yanangiritse.

Kwangirika kwayo ngo kwatumye igice kimwe cy’uruganda gihagarara gukora, ku buryo Imirenge ine uru ruganda rwahaga amazi ishobora kugira ikibazo.

Yagize ati “Ubu nyine uruganda rwarahagaze hasigaye igice kimwe kidakoresha umuriro, ikibazo ntikiratangira kwigaragaza ariko hari buboneke ikibazo mu Mirenge ya Karama, Tabagwe, Musheri, Matimba, Gatunda na Rukomo.”

Umuyobozi wa REG Sitasiyo ya Nyagatare, Niyonkuru Benoit, avuga ko ikibazo bakimenye kandi bagiyeyo kureba ko bagikemura, ariko basanga koko amapoto y’amashanyarazi yarangiritse bisaba ko asimbuzwa.

Mu gihe bitarakorwa kuko biri no ku ruhande rw’Akarere ka Gicumbi, ngo bagiye kwifashisha umuyoboro w’amashanyarazi uturuka mu Murenge wa Gatunda, mu buryo bwo kuba bakemuye ikibazo kugira ngo abaturage bataza kubura amazi.

Ati “Turimo gushaka uko twabaha umuriro duhereye ku muyoboro wacu wa Nyagatare, uca Buguma ugakomeza ujya ku Muhambo, tugende tugere Cyondo ku ruganda.”

Indi Mirenge umunani isigaye y’Akarere ka Nyagatare yo nta kibazo izahura nacyo, kuko ikoresha amazi y’uruganda rwa Tovu ndetse na Mirama.

Kugeza ubu nta bantu baramenyekana batwitse ishyamba riri ku musozi wa Rushaki, uretse ko hakekwa abajya gutwika amakara rwihishwa cyangwa abafite imitiba y’inzuki bari bagiye guhakura.

Ibi bibaye nyamara nta nama isoza abaturage badasabwe gufata neza amashyamba, birinda kuyatema atarakura cyangwa kuyatwika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BASHAKA IKIHAZIMYA

DESIRE yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka