Nyagatare: Imboni z’umupaka zirifuza ko hongerwa abapolisi n’abasirikare basanzwe bakorana
Imboni z’umupaka mu Karere ka Nyagatare, zivuga ko hakwiye kongerwa abasirikare n’abapolisi basanzwe bakorana mu guhashya abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu Gihugu, kuko inkoni batakizitinya uretse imbunda gusa.

Twizerimana Amos ukorera mu Murenge wa Rwempasha, avuga ko abafutuzi bahinduye amayeri ku buryo basigaye baza ari benshi cyane kandi bitwaje intwaro gakondo ku buryo batatinyuka kubisukira uretse kwiyambaza abafite imbunda baba bari hafi yabo.
Agira ati “Bafite ukuntu bihuza bagakorana bakaza biyongereyemo imbaraga nyinshi, baza ku manywa basanga imboni ebyiri ziriwemo bakazishushubikana, gusa inzego z’umutekano zituba hafi zikaza kudufasha tukabarwanya natwe.”
Imboni y’umupaka kuri kimwe mu byambu biri mu Murenge wa Rwempasha, Rurangwa Aman, avuga ko muri iyi minsi abafutuzi bahinduye uburyo bagendagamo kuko baza ari benshi kandi barwana ku buryo kubahagarika bisaba inzego z’umutekano zifite imbunda, bitandukanye na mbere wasangaga imboni zibasha kubambura ibyo bikoreye ndetse bamwe bakanafatwa.
Yifuza ko hakongerwa umubare w’abasirikare n’abapolisi, kugira ngo babashe kubahashya kuko kubakangisha inkoni byo bidashoboka.
Agira ati “Ubundi mwabaga muri ku byambu muri nk’abantu bane mugatesha abafutuzi 10 ndetse bamwe mukanabafata, ariko ubu basigaye baza ari nka 20 barwana, mwiriwe ku manywa muri babiri, keretse iyo babonye Polisi cyangwa umusirikare nibwo bahunga.”

Akomeza agira ati “Abasirikare n’abapolisi turakorana pe ntacyo nabashinja. Bishobotse abiriwe ku manywa bagakorana n’umusirikare cyangwa umupolisi, kuko baba bafite imbunda ku buryo baza tukabarwanya, naho wowe ufite inkoni ntacyo wabakoraho.”
Polisi y’Igihugu ivuga ko kuva imboni z’umupaka zajyaho, ibyaha bijyanye no kwambukiranya umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibya magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu byagabanutse cyane.
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, ubwo yasuraga imboni z’umupaka ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, mu Karere ka Nyagatare, yabasabye kudateshuka ku nshingano bahawe zo kurinda ibyambu kuko ngo hari bamwe bagaragaweho kunyuranya n’izo nshingano.
Yagize ati “Guteshuka ni ikuhe, ni uko aho gukora ibyo mukwiriye gukora, aho gukora inshingano zanyu nk’uko mubisabwa, mushobora guteshuka mugasanga namwe mujya muha amakuru ahubwo abafutuzi.”

Akomeza agira ati “Dufite amakuru ko bamwe muri mwe batangiye kudohoka ariko ntimuzatume bigera aho tuza gutangira kubafunga kandi twari dufitanye amasezerano namwe, ubwo ntimwaba mutatiriye igihango se? ntimuzatatire igihango twari dufitanye.”
Imboni z’umupaka zatangiye kurinda ibyambu binyuzwaho magendu ndetse n’ibiyobyabwenge, mu ntangiriro za Nzeri 2021.
Batangiye ari 402 barinda ibyambu 67 ariko ubu barongerewe bagera kuri 652 barinda ibyambu 100, biri mu Mirenge umunani (8) ihana imbibe n’Ibihugu bya Uganda na Tanzaniya.
Ubuyobozi bw’Intara bukaba bwizeza ko bugiye kubagenera ibindi bikoresho birimo amatoroshi kubakora mu ijoro ndetse n’amahugurwa abongerera ubumenyi mu gucunga no kurinda ibyambu.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane kutugezaho amakuru y,imboni z,umutekano za Nyagatare,natwe Gicumbi Muzadusure Kbx!!