Nyagatare: Ibyo kurya byimejeje biraboneka
Bamwe mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba, batangiye guhendukirwa n’ibiribwa kuko bimwe byatangiye kwera ku buryo ntawatinya kwakira umushyitsi wamusuye.
Mu Karere ka Nyagatare, henshi n’ubwo ibishyimbo biteze neza kubera imvura itabonekeye igihe cyangwa ngo ihozeho ariko henshi bari mu isarura.
Ibi byatumye n’igiciro cyabyo kigabanuka kiva ku mafaranga 1,200 ku kilo kimwe kigera kuri 800.
Uretse ibishyimbo byeze, n’ibirayi bihingwa muri aka Karere byarabonetse ku buryo witwaje amafaranga 200 gusa ubona ikilo cy’ibirayi byo kurya.
Abahinzi b’ibigori nabo abahinze mbere batangiye kuganura kuko ikigori cyokeje cyangwa gitetse kiraboneka n’ubwo atari kuri benshi.
Umwe mu baturage agira ati “Ibintu birimo kugenda biza, ibishyimbo turya ibitonore kandi n’ibindi birumye, urumva ko uburisho bwamaze kuboneka. Mu isoko twa turayi twimeza mu mirima ikilo ni 200, ibituruka Karushuga nabyo biri kuri 350, ibigori twatangiye kotsa. Uwagusura ntiwananirwa kumuzimanira.”
N’ubwo ibigori bitarera ariko hari ikizere kuko imvura y’ukwezi kumwe gusa yabasha kubyeza. Ntibikuraho ariko ko uwasura umuntu muri Nyagatare atabura kurya kawunga kuko kenshi ariyo ndyo ya buri munsi mu miryango myinshi.
Nyagatare kandi ntiwahicirwa n’inyota kuko amata amaze kuboneka ugereranyije n’igihe cy’impeshyi gishize dore ko ubu amakusanyirizo y’amata 15 ku munsi hakirwa litiro 87,000 zivuye kuri 60,000.
Inyanya, intoryi n’izindi mboga rwatsi nabyo byarabonetse ku bwinshi ku buryo n’ibiciro byagabanutse uretse imbuto zitajya ziboneka muri aka Karere.
Gatsibo na Kayonza nabo n’ubwo imvura itabonetse neza cyane mu Mirenge ikora ku Kigo cya gisirikare cya Gabiro no kuri Pariki y’Akagera ariko abatuye mu yindi Mirenge, bamaze gutangira kurya ibishyimbo by’ibitonore ndetse n’ibirayi byimeza mu mirima n’ibitoki.
Umuhinzi mu Murenge wa Rwimbogo Akarere ka Gatsibo agira ati “Yego imvura yabaye nkeya ariko ibitonore bitangiye kuboneka ku bahinze mbere ndetse na twa turayi duto twarabonetse, ikibazo gishobora kuba ibigori gusa naho ubundi ibiryo byatangiye kuboneka nta kibazo.”
Kirehe, Ngoma na Rwamagana, imvura yarabonetse intoki zimeze neza ku buryo ubu ngo ku isoko byatangiye kugabanuka mu giciro n’ubwo atari cyane bijyanye n’ibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ikindi ni uko ibishyimbo byahinzwe mu ntoki n’uduce twabonye imvura mbere batangiye kurya ibitonore.
Ikindi ngo imboga rwatsi nazo zatangiye kuboneka ku bwinshi ku buryo igitoki kirimo ibishyimbo by’ibitonore na dodo ariryo funguro benshi barimo gufungura muri iyi minsi wongeyeho ibirayi byimeza mu mirima.
Ohereza igitekerezo
|