Nyagatare: Ibyaha bitanu byonyine byihariye 94.4% by’ibyaha byose

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko mu Karere ka Nyagatare abakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana no guhoza ku nkeke abo bashakanye bihariye 94.4% by’abakora ibyaha byose.

Urubyiruko rw'abakorerabushake ruvuga ko rugiye guhera mu Masibo rutange amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge kuko ari byo bishora benshi mu gusambanya abana
Urubyiruko rw’abakorerabushake ruvuga ko rugiye guhera mu Masibo rutange amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge kuko ari byo bishora benshi mu gusambanya abana

Byatangarijwe mu kiganiro RIB yagiranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyagatare ku gukumira icyaha cyo gusambanya abana.

RIB ivuga ko kuva muri Kanama kugera m’Ukwakira 2020, abantu 235 bakorewe dosiye bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, 134 bakekwaho ubujura, 136 bakekwaho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, 86 gusambanya abana naho 45 bakekwaho guhoza abo bashakanye ku nkeke.

Umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi Jean Claude Ntirenganya watanze ikiganiro, yavuze ko ibi byaha byose ahanini bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gushyira imbaraga mu gukumira ibi byaha kugira ngo igihugu kigire umuryango muzima. Avuga ko icyo bakeneye ku rubyiruko ari ugufasha Leta gukumira icyaha cyo gusambanya abana.

Igikomeye ariko ngo bekeneweho kugaragaza abana bose bahohotewe batamenyekanye ndetse n’ababahohoteye ubutabera bugatangwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rufasha Leta mu bikorwa byinshi, bityo no gukumira isambanywa ry’abana babigizemo uruhare byacika.

Ashishikariza uruyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu gukumira ibyaha batanga amakuru ku gihe.

Ati “Turabizeye kuko badufasha byinshi cyane no gukumira ibyaha rero turabizi ko nibadufasha bakaduha amakuru hakiri kare ibyaha byinshi bizakumirwa ariko by’umwihariko icyo gusambanya abana”.

Bikorimana Jean de Dieu umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Kagari ka Nyagatare, avuga ko ubushake babufite kandi n’ubushobozi babufite. Avuga ko agiye gufatanya n’urundi rubyiruko bahere hasi mu Isibo bagerageze gukumira no gutanga amakuru ku byaha bihakorerwa.

Rurangwa Steven (uhagaze imbere) avuga ko guca ibiyobyabwenge bizarandura isambanywa ry'abana
Rurangwa Steven (uhagaze imbere) avuga ko guca ibiyobyabwenge bizarandura isambanywa ry’abana

Agira ati “Ubushake turabufite kandi ubushobozi burahari, jye nzahera mu Isibo ntuyemo ndetse mbishishikarize n’urundi rubyiruko kandi twese tubigize ibyacu abana ntibakongera gusambanywa”.

Avuga ko bazahera ku bacuruza ibiyobyabwenge babatangeho amakuru kuko akenshi ababinywa ari bo benshi basambanya abana bagakora n’ibindi byaha.

Ibiganiro ku gukumira isambanywa ry’abana byahereye mu Murenge wa Tabagwe n’uwa Karangazi, bihabwa abaturage ndetse n’abayobozi, bikaba byarasorejwe ku rubyiruko rw’abakorerabushake.

Ni ibiganiro bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira icyaha cyo gusambanya abana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko hari icyaha mutavuze gikorwa kurusha ibindi byose: Gusambana hagati y’abantu bakuze (mature).Nubwo abantu babyita ngo ni ugukundana,Imana itubuza gusambana.Ngirango mwese mwabonye umugabo wo muli Nigeria wateye inda abakobwa 6 icyarimwe,ukabona ari proud.Ni icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka millions na millions z’abantu.Nubwo babyita ngo ni ukuba mu rukundo.Bibabaza cyane Imana yaturemye.Kudatinya no kutumvira Imana yakuremye,ni ukutagira ubwenge (wisdom).

bagambiki yanditse ku itariki ya: 27-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka