Nyagatare: Ibiza by’imvura n’icyorezo cya COVID-19 byabangamiye gahunda yo kubakira abatishoboye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango ibarirwa muri 200 y’abatishoboye ari yo itarashyikirizwa inzu yubakiwe muri uyu mwaka w’imihigo.

Murekatete Juliet ushinzwe imibereho myiza muri Nyagatare asaba abahabwa inzu kuzigirira isuku no kuzifata neza
Murekatete Juliet ushinzwe imibereho myiza muri Nyagatare asaba abahabwa inzu kuzigirira isuku no kuzifata neza

Yabitangaje mu minsi ishize ubwo imiryango 20 y’abatishoboye mu Murenge wa Karama yashyikirizwaga inzu yubakiwe mu Kagari ka Cyenkwanzi.

Mu mihigo y’umwaka wa 2019-2020 Akarere ka Nyagatare kari kateganyije kubakira imiryango y’abatishoboye 828 inzu zo guturamo, inzu zibarirwa muri 200 zikaba ari zo zitarazura. Umurenge wa Karama wagombaga kubakira abatishoboye 43 bose inzu zabo zikaba zaruzuye ndetse abazigenewe bamaze kuzituzwamo.

Bamwe bagiye bubakirwa mu midugudu bari basanzwe babamo ariko indi miryango 20 ituzwa ahantu hamwe mu nzu y’ebyiri muri 1 zubatswe mu kagari ka Cyenkwanzi.

Abahawe izi nzu ni abari badafite icumbi babagaho mu buryo bwo gukodesha cyangwa kugobokwa n’abagiraneza.

Kakuze Esther wari umaze imyaka 17 aba mu nzu y’umugiraneza avuga ko umugabo bashakanye, we akamushaka ari umugore wa kabiri, yitabye Imana mu mwaka wa 2003, imiryango ye imukura mu mutungo wabo kubera ko atari umugore w’isezerano.

Ubuzima bwe ngo bwarushijeho kuba bubi kubera uburwayi, hakiyongeraho kuba nta butaka bwo guhingaho ndetse n’inzu yo kubamo.

Ati “Umugabo akimara gupfa, umuryango we wankuye mu nzu no mu isambu kuko ntari umugore w’isezerano mukeba wanjye ni we nahasanze ni we wari warasezeranye. Nabayeho nabi kubera ubwandu yansigiye nkatungwa n’abaturage ndetse umwe ampa icumbi kugeza mbonye inzu yanjye uyu munsi.”

Abahawe inzu bashimira umukuru w'igihugu washyizeho gahunda yo kubakira abatishoboye
Abahawe inzu bashimira umukuru w’igihugu washyizeho gahunda yo kubakira abatishoboye

Kakuze Esther ashimira Umukuru w’Igihugu washyizeho gahunda yo gufasha abatishoboye ndetse akizeza ko imibereho ye igiye guhinduka.

Agira ati “Mba muri VUP, ku kwezi mbona nibura ibihumbi 30. Ubwo mbonye inzu yanjye azamfasha kwiteza imbere, nzajya nizigamira nibesheho. Nyakubahwa perezida wa Repubulika aragahoraho.”

Uwitwa Biramahire Ibrahim wari umaze imyaka 31 mu bukode kuva agishaka, avuga ko yabayeho atazi ko azigera abona inzu ye bwite adakodesha.

Avuga ko kubera imiyoborere myiza na we abashije kuba muri bamwe mu bafite inzu zabo bwite.

Agira ati “Umugore wanjye tumaranye imyaka 31, namushakiye mu bukode kugeza ejobundi, sinabona icyo mvuga ibyishimo byandenze kuko sinari nziko hari igihe nzatunga inzu yitwa iyanjye bwite. Harakabaho Perezida wacu arakarama.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Julliet, avuga ko kubaka inzu z’abatishoboye byagoranye kubera ikibazo cy’imvura yagushije izubatswe mbere ndetse n’icyorezo cya COVID-19.

Asaba abahawe inzu kuzifata neza no kuzigirira isuku ariko akanabizeza ko barimo gushakisha ubutaka bahingaho kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Agira ati “Tuributsa abaturage batujwe muri izi nzu kuzigirira isuku, kuzibungabunga, kubana neza no kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge. Iyo tumaze kubatuza hakurikiraho kubashakira aho bahinga kugira ngo biteze imbere.”

Hatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku miryango ya gikirisitu ndetse n’amakoperative yafashije mu kubaka inzu z’abatishoboye mu Murenge wa Karama muri Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUTEKANO , AMAHORO N’ITERAMBERE RY’ABATURAGE DUHABWA N’UMUBYEYI WACU TUZAHORO TUBIMUSHIMIRA ITEKA RYOSE. IZI NZU ABAZIHAWE BAZAZIFATE NEZA NIKO GUHESHA AGACIRO UWAZIBAHAYE.

JM yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka