Nyagatare: Ibitaro bya Gatunda biracyakora nk’ikigo nderabuzima kubera ibura ry’ibikoresho

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko indwara ya COVID-19 ikiri imbogamizi ku itangira ry’ibitaro bya Nyagatare, kuko ibikoresho nkenerwa byose bitaraboneka.

Abitangaje mugihe kuwa 04 Nyakanga Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yari yijeje ko ibi bitaro bizatangira imirimo mu mpera za Kanama 2020.

Kuwa 04 Nyakanga ubwo hatahwaga ibikorwa byakozwe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 urugamba rwo kwibohora, ni bwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko Ibitaro bya Gatunda birimo gutanga serivise z’ibanze, ariko bitarakora nk’ibitaro kubera ikibazo cy’ibikoresho byatumijwe hanze y’igihugu bikadindizwa kugera mu gihugu kubera COVID-19.

Icyo gihe yijeje ko mu ntangiriro za Nzeri 2020 bizatangira gukora nk’ibitaro.

Yagize ati “Uyu munsi ntibaratangira gukora kubera ikibazo twagize cy’ibikoresho byari byaraguzwe ariko kubera COVID-19, mu gihe cy’ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane hari Guma mu Rugo ahantu henshi nko mu Butaliyani aho twaguraga ibikoresho no mu Bushinwa.

Ibikoresho bizatinda kugera mu gihugu kuko kuri Lots 18 z’ibikoresho byo kwa muganga twaguze, 15 zizagera ino aha tariki 31 Nyakanga, izindi 3 zisigaye zigere ino aha mu kwezi kwa munani”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko ibitaro bizatangira gukora itariki 30 z’ukwezi kwa munani.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet, avuga ko ikibazo cy’ibikoresho kigihari kubera COVID-19, ariko ko kiganirwaho buri gihe kandi ko hari icyizere ko bizaboneka vuba.

Gusa ngo ubu bitanga serivise z’ibanze, ikibura ni ugukora nk’ibitaro ndetse no kuba abakozi batarashyirwa mu myanya kuko batashyirwa mu myanya akazi kataraboneka neza.

Agira ati “Ibitaro byaratangiye gukora ariko si serivise zose, birakora bidafitemo ibitaro, serivise zirimo ni izisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzima. Ikibazo gihari ni ibyo kuba hari bya bikoresho bitarahagera kubera ikibazo cya COVID-19 ndetse n’abaganga, ariko ibikoresho byabonetse n’abaganga baboneka byihuse”.

Uyu muyobozi avuga ko igihe ibi bitaro bizatangirira gukora bizafasha mu mitangire ya serivise, kuko kugira ibitaro bimwe bya Nyagatare gusa bituma hari abarwayi badahabwa serivise nziza kubera ubwinshi bwabo.

Ati “Ibitaro bimwe dufite bya Nyagatare byakira abarwayi benshi ku buryo usanga ibitanda ari bike abantu 2 bakaba bahurira ku gitanda kimwe, ubona ko umubare byakira uri hejuru kandi abenshi ari abaturuka muri kiriya gice gituwe cyane cya Gatunda, Karama na Rukomo, ibitaro bya Gatunda byatangiye gukora, ibitaro bya Nyagatare byagabanukirwa wa mubare na serivise zikagenda neza”.

Akarere ka Nyagatare ni ko kanini mu gihugu kakagira n’abaturage barenga ibihumbi 650.

Gafite ibigo nderabuzima 20 byohereza abarwayi mu bitaro bimwe bya Nyagatare. Ibitaro bya Gatunda nibitangira gukora bizakorana n’ibigo nderabuzima 6, bikazita ku baturage ibihumbi 160.

Ni ibitaro byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu na miliyoni 600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Guhera kuwa mbere bazatangira kwakira abarwayi bose (Hospitalisation) ukuyemo abazaba bagiye kubyara.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

Nibihangane ibikoresho bimwe byatangiye kugezwa kuli ibyo bitaro*

lg yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka