Nyagatare: Ibishanga biri ku buso busaga Hegitari ibihumbi 5, bigiye gutunganywa
Umuyobozi Mukuru wa CDAT, Uzabibara Ernest, avuga ko ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare, uyu mushinga uteganya gutunganya ibishinga n’ibishanga n’ibibaya ku buso burenga hegitari 5,000 hagamijwe kongera ubutaka buhujwe buhingwaho igihingwa kimwe.
Avuga ko CDAT, ubusanzwe itunganya ibishanga n’ibibaya byuhirwa, gukora amaterasi no gucukura imirwanyasuri ku misozi ikikije ibyanya byuhirwa, gufasha abaturage kugera ku bigo by’imari binyuze muri BDF na BRD ndetse ukanafatanya na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi muri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa.
By’umwihariko ngo amasezerano bagiranye n’Akarere ka Nyagatare ni ayo gutunganya imisozi n’ibibaya hifashishijwe amaterasi y’indinganire n’ayikora ku buryo hamaze gukorwa hegitari 718 z’amaterasi y’indinganire n’ayikora hegitari 274.
Agira ati “Mu gukora ibi bikorwa by’amaterasi harwanywa isuru abantu barenga 7,000 babashije kubona akazi harimo abagore barenga 3,500 n’urubyiruko rurenga 1,700.”
Avuga ko batangira ibi bikorwa hari uduce tutari mu mushinga ariko natwo inyigo yo kudutunganya yatangiye nka Warufu na Gabiro ariko ku busabe bw’Intara n’Akarere twongerwamo.
Inyigo yo gutunganya igishanga cya Rwangingo-Karangazi gihuriweho n’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare ngo yaratangiye ku buryo imirimo ishobora gutangira mu mpera z’uyu mwaka cya muri Mutarama 2025.
Inyigo yo gutunganya igishanga cya Muvumba naho ngo yaratangiye ku buryo imirimo yo kugitunganya yarangirana na Werurwe 2025.
Naho igishanga cya Cyabayaga, Matimba na Kagitumba ngo inyigo yo kuhatunganya izatangirana n’Ukwakira uyu mwaka ndetse ngo bakaba bazafasha umushinga wa Gabiro Agri Business Hub gutunganya aho izakorera.
Igishanga cya Warufu gihuriwe n’Akarere ka Gatsibo n’aka Nyagatare ngo inyigo yari isanzwe izahuzwa n’igihe ku buryo umwaka utaha w’ingengo y’imari imirimo ishobora gutangira.
Ati “Igishanga cya Warufu guhuriweho na Gatsibo na Nyagatare, hari inyigo yari isanzwe tugomba kuyihuza n’igihe ni ahantu hanini hagera kuri hegitari 3,000 inyigo idatinze umwaka utaha w’ingengo y’imari imirimo yatangira.”
Mu Karere ka Kayonza ho ngo hazatunganywa igishanga cya Karambi mu Murenge wa Murundi kugera Ntende muri Rugarama naho mu Karere ka Kirehe hasanzwe igishanga cya Nasho.
Umushinga CDAT uvuga ko ibikorwa umaze gukora byatwaye miliyari 15 Frw ku nkunga ya Banki y’Isi , ubu bakaba bari gukora indi nyigo kugira ngo bahawe andi miliyari 40 Frw bakaba bizeye ko mu mezi abiri ayo mafaranga azaba yabonetse, ibikorwa bigakomeza nta nkomyi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|