Nyagatare: Hari abizihije ubunani bari mu mirimo isanzwe

Umunsi Mukuru utangira umwaka wa 2023, bamwe mu baturage ba Nyagatare bahisemo kuwutangirira mu mirimo isanzwe, kuko ngo kuwutangira udakora ari ukwikururira ubunebwe n’ubukene.

Ndagijimana yazindutse adoda inkweto nk'uko bisanzwe
Ndagijimana yazindutse adoda inkweto nk’uko bisanzwe

Si kenshi kubona abaturage mu mirima cyangwa indi mirimo mu minsi mikuru, ariko abatuye Akarere ka Nyagatare bahisemo gutangira umwaka wa 2023, bari mu kazi kabatunze ka buri munsi.

Ndagijimana Pascal wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka Umurenge wa Nyagatare, avuga ko gutangira umwaka udakora ahubwo winezeza ari nko gusesagura.

Ati "Ngiye mu kazi gukora ni byiza kuko ntangiye umwaka mushya ntakora nazawurangiza n’ubundi ndi umunebwe ntacyo nkora, ariko ntangiye nkora nkawusoza nkora byaba ari byiza cyane kuko akazi niko kadutunze."

By’umwihariko kuri we yumva ko gutangira umwaka winezeza udakora ari nko gusesagura.

Nyiransabimana Hillarie wo mu Mudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare, avuga ko gutangirira umwaka mu kazi bifasha guhashya inzara.

Agira ati “Iyo udakoze inzara irakwica, iyo umwaka utangiye ukora bigufasha guhashya inzara ariko watangira winezeza ugasonza.”

Abandi bazindukiye mu mirima
Abandi bazindukiye mu mirima

Avuga ko abatangirira umwaka mu kwinezeza baba basesagura kandi nta terambere bashobora kugeraho.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abavuga ko badashobora gutangira umwaka bajya mu kazi, ahubwo bagomba kwinezeza mu byo bakoze umwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka