Nyagatare: Hari abayobozi mu nzego z’ibanze batarasobanukirwa imikorere ya Ejo Heza

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko impamvu batitabira, ntibanashishikarize abaturage kwizigamira mu kigega Ejo Heza, ari uko bazi ko ubwiteganyirize bw’umuntu butangwa ari uko yapfuye, bigaragara ko hari abataramenya imikorere y’icyo kigega.

Bamwe mu bayobozi mu z'ibanze mu Murenge wa Mukama bavuga ko badasobanukiwe gahunda ya Ejo Heza
Bamwe mu bayobozi mu z’ibanze mu Murenge wa Mukama bavuga ko badasobanukiwe gahunda ya Ejo Heza

Babitangaje ku wa 15 Werurwe 2022, mu nama mpuzabikorwa y’Umurenge wa Mukama, yize ku ngingo zirimo kwitabira gutanga imisanzu mu kigega Ejo Heza ndetse no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Tumwebaze Emerthe, umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Mukama, avuga ko zimwe mu mbogamizi bafite ari uko bazi ko ikigega Ejo Heza kigoboka umuntu wamaze kwitaba Imana.

Ati “Imbogamizi twasanzemo nk’abaturage ni uko ayo mafaranga bayaguha ari uko uwizigamiye yapfuye, bakavuga ngo umuntu adapfiriye kwa muganga ntacyo umuryango we wabaza. Ikindi, ni iki umunyamuryango wa Ejo Heza yafashwa mu gihe apfuye atarageza imyaka 55?”

Mukandayisenga Fortuné avuga ko benshi mu baturage badasobanukiwe niba bashobora kubona ubwizigame bwabo mbere y’uko bapfa, kuko aribwo bagira umuhate wo kuyatanga.

Agira ati “Twifuza ko twasobanurirwa amafaranga atangwa ku kwezi, agasobanurirwa inyungu azabigiramo mbere y’uko agira ibyago na nyuma yo kubigira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko kwiteganyiriza mu kigega Ejo Heza atari uguteganyiriza urupfu gusa, ahubwo harimo izabukuru n’amashuri y’abana.

Ati “Aya ni amafaranga akugoboka mu zabukuru, mu gihe udashoboye kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri, hari n’igihe tuzagezayo menshi na gahunda ikaba yahinduka bakavuga bati umuntu nayikenuze cyangwa atangire imishinga iciriritse ishobora kubyara inyungu, ibyo nibyo dutekereza ariko umuntu yagiyemo.”

Avuga ko ibi byose bitashoboka abantu batari bizigamira, ahubwo bisaba ko bakwitabira nyuma hakazatangwa amafaranga abantu bamaze kuba kuba abanyamuryango.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha Ejo Heza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha Ejo Heza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, Habineza Longin, avuga ko ubu mu gutanga umusanzu wa Ejo Heza bari ku kigereranyo cya 71%, ariko mu myanzuro yafashwe ari uko itariki 30 Mata 2022 abaturage bose bazaba bamaze gutanga imisanzu yabo.

Umunyamabanga w’Inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Umurerwa Aisha, ushinzwe Umurenge wa Mukama, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku bayobozi bashya mu nzego z’ibanze, kugira ngo babanze bamenye ibijyanye na Ejo Heza, nabo babikangurire abaturage bayobora bityo igikorwa cyo gutanga imisanzu cyihute.

Ikigega Ejo Heza cyatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2018, ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB kivuga ko intego nyamukuru ari ugufasha Abanyarwanda bose n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, kuzabona imperekeza y’izabukuru bakagira amasaziro meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwiyita Alias navaneho ubuswa. Aho atuye ntabona abasaza cg abakecuru bafashwa na Leta batarizigamiye? Kuki se adatekereza ko kwizigamira muri Ejo Heza ari ukwiteganyiriza ngo tutazasaza twanduranya?

Mukwiye Frodouard yanditse ku itariki ya: 17-03-2022  →  Musubize

Ariko kuki mukunda gukoresha ingufu ubwo ufite agatungo karagiye da? ukora akaraka ntazongera guhembwa atarishyura ejo heza ahaaa! Ba dasso babonye akazi

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka