Nyagatare: Hari abaturage babangamiwe n’umunuko uturuka ku ngurube

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gihorobwa, bavuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka ku ngurube zororewe hafi n’ingo zabo bakifuza ko zakubakirwa ibiraro ahitaruye ingo.

Iyo ingurube zigiriwe isuku ikiraro cyazo nta munuko uvamo
Iyo ingurube zigiriwe isuku ikiraro cyazo nta munuko uvamo

Rubayiza Sebastien, urugo rwe n’aho akorera ubucuruzi bw’ibinyobwa, hazengurutswe n’ubworozi bw’ingurube ku buryo amasaha yo gufata amafunguro bimugora kubera umunuko uturuka mu biraro byazo ndetse n’urusaku rwazo.

Ati “Natuye hano hanyuma abaturanyi uko bagiye baza batangiye gukora ubworozi bw’ingurube, mbangamiwe cyane n’umunuko w’izi ngurube ndetse n’urusaku rwazo iyo ziri kurya. Iyo mvura yaguye ntushobora kurya kuki baciye amatungo kubana n’abantu ariko tukabana n’ingurube zidakorerwa isuku.”

Bizimungu Abdallahtif, haruguru y’urugo rwe hari ikiraro cy’ingurube, avuga ko ingurube zidakwiye kubana n’abantu bityo zikwiye kubakirwa ahitaruye ingo z’abaturage kuko umunuko uturuka mu biraro byazo usigaye ubasanga no mu buriri.

Iyi nzu y'ubucuruzi yegeranye n'ibiraro by'ingurube
Iyi nzu y’ubucuruzi yegeranye n’ibiraro by’ingurube

Yagize ati “Ingurube ntizikwiriye kuba hafi y’abantu kuko zigira umwanda cyane, umunuko iyo waje ntawurya ndetse bigeze n’aho usigaye udusanga no mu buriri. Bishoboka bakazubakiye ahitaruye ingo abantu bakagira amahoro.”

Cyuzuzo Aria, avuga ko we yahisemo kwishyira mu mutuzo kuko atahora aburana n’abaturanyi boroye ingurube ariko ubundi bimubangamiye cyane.

Agira ati “Turiho ntakundi none se wahora uburana n’umuturanyi? Yakeka ko umwanga. Nahisemo kwituriza nkiha amahoro ariko ubundi turabangamiwe cyane.”

Twashatse kuvugana na bamwe mu bakora ubworozi bw’ingurube muri aka gace, ariko abo twagerageje bavuze ko batagira icyo babivugaho kandi ari uburenganzira bwabo gukora ubworozi nubwo badahakana ko bushobora kuba bubangamiye abaturanyi.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kayumba John, avuga ko amatungo yose abana n’abantu gusa ingurube zikagira ikibazo cy’uko aho umwanda wazo unuka.

Ingurube zororerwa hagati y'ingo z'abaturage
Ingurube zororerwa hagati y’ingo z’abaturage

N’ubwo bimeze gutyo ariko avuga ko ingurube atari itungo rigira umwanda ahubwo uzitunze ariwe uba ugira umwanda kuko ngo iyo zitojwe isuku nazo ziyigira.

Ati “Ingurube ni nk’andi matungo yabana n’abantu ariko ikibazo cyazo ni uko umwanda wazo uza unuka gusa buriya sizo zigira umwanda ahubwo uba ufitwe n’uzoroye kuko iyo uzitoje isuku nazo zirayigira zikaba ahantu ku buryo abaturanye nazo batamenya ko zihaba.”

Abaturage babangamiwe n’umunuko wazo bifuza ubutaka bwakoreshwa icyo bwagenewe, abahafite ubworozi bw’ingurube bakabwimurira ahagenewe ubworozi aho kororera mu butaka bwagenewe guturwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uwo mworozi azigirire isuku kuko ingurube zigiriwe isuku ntamunuko zigira nagire isuku areke kubangamira abatuanyi be

Evariste yanditse ku itariki ya: 20-11-2024  →  Musubize

Uwo mworozi azigirire isuku kuko ingurube zigiriwe isuku ntamunuko zigira nagire isuku areke kubangamira abatuanyi be

Evariste yanditse ku itariki ya: 20-11-2024  →  Musubize

Uwo mworozi azigirire isuku kuko ingurube zigiriwe isuku ntamunuko zigira nagire isuku areke kubangamira abatuanyi be

Evariste yanditse ku itariki ya: 20-11-2024  →  Musubize

Ibyiza nuko yazikorera isuku nibyo byiza

[email protected] yanditse ku itariki ya: 17-11-2024  →  Musubize

Ibyiza nuko yazikorera isuku nibyo byiza

[email protected] yanditse ku itariki ya: 17-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka