Nyagatare: Hari abahisemo kureka ibisindisha mu minsi ya Noheri n’Ubunani

Mu gihe henshi mu Rwanda no ku isi Noheri ari umunsi wo kwishimisha, aho bamwe bafata ibisindisha hakaba n’abo byandarika, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bo bahisemo kwirinda ibisindisha.

Abagura "akaboga" nabo barumbutse
Abagura "akaboga" nabo barumbutse

Usanga kandi abantu benshi bishimisha bahindura indyo baryaga abakunzi b’akaboga nabo bakagahaha ku bwinshi n’inzoga nabo bakayinywa kurenza indi minsi.

Bitunguramye Daniel umuturage wo mu Murenge wa Barija, we yizera ko kunywa ibisindisha kuri Noheri ari ikizira kuko ari umunsi wo kwakira Yesu ukiza ibyaha.

Nyamara abakirisitu bo bavuga ko kunywa inzoga ku munsi w’ivuka rya Yesu ari ikizira kandi Imana ibyanga urunuka.

Bitunguramye Daniel umukirisitu mu itorero rya Metodiste Libre avuga ko kunywa inzoga kuri Noheri ari ikizira kuko Yesu adakwiye kwakirizwa ibisindisha.

Agira ti “Akantu ko kurya no kunywa karateganijwe ariko katari igisindisha kuko biranazira kuko ntibinakwiye ko dusinda kuri uyu munsi mukuru kuko turizihiza umunsi wa kirisitu, uyu munsi iri kumwe natwe birabujijwe gusinda.”

Bitunguramye yemeza ko ahubwo kuri Noheri abantu bakwiye kwishimira ivuka rya Yesu bakarya bakanywa ibidasindisha ndetse bakasenga bishimira ivuka rye.

Nyamara ariko abasoma ku nzoga bo bemeza ko ahubwo mu minsi mikuru aribwo ziryoha kandi bayiteganyiriza.

Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa 25 Ukuboza, abanywi Kigali Today yasanze mu kabari bavuga ko batasiba uyu munsi.

Umwe yagize ati “Jyewe nanywa imodoka yose ya Mittzig, mba nariteganirije ngo nibura kuri Noheri n’ubunani nkasome, niyo mpamvu nirariye hano unsanze, mbega Noheri yaryoshye muvandimwe, ahubwo nawe baguhe mfite kashi.”

Ikigaragaza ko umunsi waryoshye ni igurwa ry’inyama. Ku ibagiro rya Nyagatare umunsi ubanziriza Noheri habazwe inka 11 n’ihene enye.

Kuri Noheri nyirizina saa moya z’igitondo hari hamaze kubagwa inka 13 n’ihene 5, mugihe indi minsi habagwaga inka hagati y’eshatu n’eshatu n’ihene enye gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc...Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka