Nyagatare: Haracyari urujijo ku mubiri wasanzwe mu murima w’ibigori

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko hakiri urujijo ku mubiri w’umuntu (umugore), wabonetse mu murima w’ibigori kuko yari yaramaze kwangirika ku buryo batapfa kumenya umwirondoro we, ariko haketswe umugore umaze iminsi ine yaraburiwe irengero.

Uyu mubiri wabonetse ku gicamunsi cyo ku wa 12 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Kamagiri ahitwa ku Kimaramu, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare.

Uwabonye uyu mubiri ngo yari agiye mu murima we kureba ko ibigori byeze, ku buryo yatangira kubisarura.

Yahise ahuruza ubuyobozi bw’Umudugudu, nabwo buhamagara inzego z’umutekano (Polisi) ndetse n’inzego z’ubugenzacyaha (RIB).

SP Twizeyimana, avuga ko bahageze bagasanga umuntu yarishwe ashyingurwa mu murima, ariko mu kobo gato ku buryo imbwa zamutaburuye zikamurya ku buryo abaturage batabashije kumenya umwirondoro we.

Ati “Basanze yaramaze kwangirika ku buryo batabasha kumenya uwo ari we, yari yambaye ubusa, imbwa zaramuriye, amaso yaravuyemo n’ibirenge byaravuyeho, bigaragara ko ari umuntu cyangwa abantu bamwishe bakamujyana muri biriya bigori bakamushyira mu kobo gatoya, noneho imbwa zikamutaburura.”

Icyakora ngo hashingiwe ku ndeshyo ye, abaturage baketse umugore wakoraga uburaya nyuma yo gutandukana n’umugabo, kubera amakimbirane bari bafitanye dore ko abaturage bavuze ko bamuheruka ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, byongeye n’inzu yakodeshaga ikaba irimo undi muntu.

Mu buryo bw’iperereza hakaba hafashwe umugabo watandukanye n’uwo mugore, waketswe ko ari we wishwe ndetse n’uwamusimbuye mu nzu yakodeshaga.

Aba bagabo bombi bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyagatare, mu gihe iperereza rigikomeje.

SP Twizeyimana agira inama abaturage yo kwirinda amakimbirane, kandi yanabaho bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha kuyavamo no kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

By’umwihariko ariko abaturage bakaba basabwe gutanga amakuru ku gihe, niba babuze umuturanyi wabo kandi batazi ahantu hazwi yagiye, ku buryo yashakishwa hakiri kare.

Yagize ati “Niba bamaze iminsi ibiri, itatu, batabona umuturanyi wabo kandi bamubuze mu buryo butunguranye, bagatanga amakuru ku buryo inzego zitangira gushakisha zikamenya aho yaba aherereye.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, umubiri wa nyakwigendera wari mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzumwa, ariko n’iperereza ku kumenya uwo ari we n’abagize uruhare mu rupfu rwe rikaba rigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka