Nyagatare: Hakenewe ubushakashatsi bwihariye ku babyeyi basambanya abana babyaye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko hakenewe ubushakashatsi bwihariye hagamijwe kumenya impamvu itera bamwe mu babyeyi gusambanya abana babo kuko hari aho bigenda bigaragara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Werurwe 2023, ubwo yari yitabiriye ibikorwa by’ umuryango utari uwa Leta Empower Rwanda, aho ikiciro cya mbere cy’abana bafashijwe gusubira ku mashuri, kwigishwa imyuga itandukanye ndetse bamwe banabumbirwa mu matsinda yo kwizigamira.

Ni ikiciro kigizwe n’abana 200 basambanyijwe bagaterwa inda. Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo aba bana bafashijwe ari byiza kuko hari abari babayeho nabi mu bwigunge, mu gahinda ndetse hari n’abari baratakaje ibyiringiro byo kubaho ariko ubu bamaze kubohoka.

Asanga ariko bishoboka inzego zose zahagurikira ku gukumira ihohoterwa rikorwa abana aho guhangana n’ingaruka z’ibibazo birikomokaho.

Avuga ko zimwe mu mpamvu ziterwa ihohoterwa ry’abana ku isonga haza amakimbirane mu miryango aho abana batabwa n’ababyeyi aho bahungiye bakahahurira n’ibibazo.

By’umwihariko ariko we asanga hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwihariye ku mpamvu zitera bamwe mu babyeyi gusambanya abana bibyariye.

Ati “Hari ibindi bibazo twabonye bikeneye ubushakashatsi bwimbitse bishobora kuba biterwa n’uburwayi abantu bafite mu mutwe tutaramenya, aho umuntu wabyaye abana be ashobora gufata umwana umwe akamusambanya, akamuvaho ejo akongera akajya gusambanya undi, harebwa niba ibi bibazo bisa n’iby’imitekerereze niba nta bindi bintu bibyihishe inyuma.”

Avuga ko ubu bushakashatsi bwafasha gukumira ihohoterwa rikorerwa abana kuko imibare y’abo itagabanuka ku kigero cyiza.

Bamwe mu bana bahagariye abandi n'abari baje kwifatanya nabo muri uwo muhango
Bamwe mu bana bahagariye abandi n’abari baje kwifatanya nabo muri uwo muhango

Umukozi wa Empower Rwanda, Jean Claude Nkurikiye, avuga ko mu byo bafasha aba bana baba bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa harimo kubigisha kumenya uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere n’uburyo yakwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Naho ku bijyanye no kububakira ubushobozi mu bukungu ngo babumbirwa hamwe mu matsinda yo kubitsa, kwizigamira no kugurizanya kuburyo bakora imishinga iciriritse ibateza imbere.

Uretse ibyo ngo bigishwa n’imyuga itandukanye kuburyo bashobora kubona amafaranga abafasha ubwabo ndetse n’abana babo baba barabyaye.

Yagize ati “Hari n’abandi bigishwa imyuga, akamenya kudoda, gukora amasabune, iyo myuga irabafasha kuko iyo adoze umwenda adodera umwana we ariko ajya no ku isoko ry’umurimo bityo abantu ntibakomeze kumurebera muri wa mwana ufite ibibazo gusa cyangwa ubiteza ababyeyi be.”

Bamwe mu bana bafashijwe bavuga ko ubu batagisabiriza ababyeyi amafaranga yo kubafasha ubwabo n’abana babo kuko imyuga bize ndetse n’amatsinda barimo yabafashije kwihangira imirimo bakuramo ibyo bakeneye byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka