Nyagatare: Hagiye kwifashishwa inteko z’abaturage mu gukangurira aborozi gushyira inka mu biraro
Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Geoffrey, avuga ko bagiye kwifashisha inteko z’abaturage mu gukangurira aborozi kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’inzuri no kuzibyaza umusaruro bakororera mu biraro ahasigaye hagahingwa ibiryo by’abantu n’amatungo.
Tariki ya 12 Nzeri 2024, nibwo biteganyijwe ko aborozi bose bazaba bahinze inzuri zabo kuri 70% n’aho ubuso busigaye bugashyirwamo ibikorwa remezo bifasha mu bworozi harimo ibiraro, hangari z’ubwatsi, amahema afata amazi n’ibindi.
Uretse ubwatsi bw’amatungo ibindi bihingwa biteganyijwe ni ibigori, ibishyimbo na soya hakaboneka umusaruro wabyo ku bwinshi ariko ibisigazwa byabyo bikagaburirwa inka.
Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Geoffey, avuga ko aborozi bamaze kwitabira iyi gahunda ari bake atari ukubera imyumvire mike ahubwo ari ubushobozi bwo kudahita babishyira mu bikorwa.
Ati “Ikibazo si ukutumva ibyiza byabyo ahubwo ni ubushobozi abantu bagahitamo kugenda babikora buhoro buhoro ariko intego ari uko buri wese agomba kubigeraho.”
Cyakora ngo mu rwego rwo kwihutisha iyi gahunda bahisemo kujya mu nteko z’abaturage babakangurira guhinga inzuri kugira ngo haboneke ibiribwa byinshi ariko n’amatungo abone ibiyatunga.
Yagize ati “Hari aho bigenda buhoro twahisemo kujya mu nteko z’abaturage kugira ngo dukore ubwo bukanguramba kuko buriya uretse no kubonera inka ubwatsi, guhinga ubuso bizatuma babona n’umusaruro mwinshi basagurire n’isoko.”
N’ubwo imashini zihinga ubu zifitwe n’amakoperative atatu kuri 15 ahari ngo hari na gahunda y’uko umwaka utaha andi atatu nayo azaba yabonye izayo ku buryo zizajya zinifashishwa n’andi makoperative atarazibona.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|