Nyagatare: Hagiye gukorwa ibarura ry’abagore n’ibyiciro barimo

Kuri uyu 05 Gicurasi 2015, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku murenge kugera ku rwego rw’akarere ka Nyagatare bakoranye inama aho biyemeje gutangira gukora ibarura ry’abagore babashyira mu byiciro.

Muri ibyo byiciro ngo hazaba harimo icy’abize, icy’abatarize ndetse n’ibyo bakora kugira ngo buri cyiciro kizafashwe kurushaho kwiteza imbere.Iryo barura ngo rikaba rizabera mu midigudu yose igize Akarere ka Nyagatare.

Mbabazi Peace wicaye hagati avuga ko raporo z'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyagatare zidatangwa neza agasaba abari muri komite kujya batangira raporo ku gihe.
Mbabazi Peace wicaye hagati avuga ko raporo z’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare zidatangwa neza agasaba abari muri komite kujya batangira raporo ku gihe.

Mbabazi Jane, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, avuga ko ikigamijwe ari ukumenya ibyiciro by’abagore babarizwamo kugira ngo bafashwe bashingiye ku bumenyi n’ubushobozi bafite.

Mbabazi avuga ko abatarize bo ngo bazashyirwa mu masomero bakiga gusoma, kubara no kwandika.

Ibi byose ngo bizaba bigamije gutuma umugore yigira. Mbabazi agira ati “ Hari abagore bakitinya, hari abafite ibyo bakora, abadakora n’abatarize. Ibyiciro byabo bizatuma tubona uko tubafasha.”

Abagize inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyagatare mu biganiro bivuga ku ibarura ry'abagore.
Abagize inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare mu biganiro bivuga ku ibarura ry’abagore.

Mu bindi byaganiriweho muri iyi nama harimo imokorere n’imikoranire y’inzego z’abagore n’ubuyobozi bwite bwa Leta.

Mbabazi Peace, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’aAbagore mu Karere ka Nyagatare avuga ko muri rusange bakorana neza n’ubuyobozi ariko na none ngo bakaba bagomba kwikosora ku mitangire ya raporo kuko itagenda neza.

Ibarura ry’abagore no kubashyira mu byiciro by’uburyo babayeho ngo rikana riributangire kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015 rikazarangira ku wa 20 Gicurasi 2015.

Ngo rizakorwa n’abagore bahagarariye abandi mu midugudu batuyemo, nyuma y’aho ngo hakazatangira gahunda yo kubahuriza mu makoperative, kwigisha abatazi gusoma no kwandika, kugira inama no gutera inkunga imishinga ya bamwe kugira ngo irusheho kubateza imbere.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka