Nyagatare: Hadutse abiyitirira abakozi b’inkiko bakiba abaturage

Mukandayisenga Beatrice wo mu Kagari ka Nyangara Umurenge wa Gatunda arashimira Imana nyuma yo gusubizwa amafaranga yari yibwe n’uwiyise umushinjacyaha akamwaka aakamuhamagara amubwira ko amufasha gufunguza mubyara we ufunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Uyu ni we wiyitiriye kuba umushinjacyaha yaka Mukandayisenga amafaranga ngo amufashe mu kibazo cya mubyara we
Uyu ni we wiyitiriye kuba umushinjacyaha yaka Mukandayisenga amafaranga ngo amufashe mu kibazo cya mubyara we

Kuwa kabiri w’iki cyumweru, Mukandayisenga Beatrice, yaje ku rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ashaka umushinjacyaha wamufasha mu rubanza ruregwamo mubyara we icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Avuga ko bahasanze umugabo ababaza ikibagenza bamubwira ntacyo basize inyuma ndetse banamusaba kubereka umushinjacyaha wabafasha mu kibazo cyabo kuko bashakaga ko yabafasha mu buryo bwo kwiyunga.

Uyu mugabo yaramuberetse ndetse umushinjacyaha abasobanurira inzira banyuramo kugira ngo icyifuzo cyabo kigerweho.

Kugira ngo azabone uko abiba kandi yiyise umushinjacyaha, uwo mugabo ngo yabatiye telefone ngo ahamagare umuntu akuramo nimero nyuma abahamagara abasaba amafaranga kugira ngo icyifuzo cyabo kigerweho.

Ati “Umushinjacyaha yambwiye ko kwiyunga bibera ku Mudugudu byarangira Akagari kagateraho kashe ku rupapuro rw’ubwiyunge nkarumuzanira umuntu akazaza kuburana urwo rupapuro ruri muri dosiye ye.”

Avuga ko we na bagenzi be bafashe inzira bagataha ariko bakigera mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri, uwo mugabo yabahamagaye ababwira ko bihutisha inyandiko y’ubwimvikane ku Mudugudu bikazagera kuwa kane yasinyweho n’Akagari hanyuma bakayimuzanira akabafasha ibisigaye.

Bucyeye kuwa gatatu nabwo ngo yarongeye aramuhamagara amubaza aho bigeze undi amubwira ko batarabona ubuyobozi bw’Akagari ariko ibindi byo ku Mudugudu babisoje undi nawe amusaba kumwoherereza amafaranga 50,000 kuri telefone akabona uko akurikirana ikibazo neza.

Agira ati “Kuwa gatatu yarampamagaye ambwira ko ikibazo cyamaze koroha kuva abakorewe icyaha bemera ubwumvikane ndetse ko yamaze no kuganira n’ufunze. Yambajije amafaranga banciye kugira ngo habeho ubwumvikane mubwira ko ari 120,000 ni uko ansaba kumwoherereza 50,000 kuri telefone hanyuma ngo tuzagaruke kuwa kane atwunge, bwa bunyacyaro ndayohereza.”

Kuwa kane tariki ya 22 Kanama 2024, Mukandayisenga na bagenzi be bazindutse baza ku rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kugira ngo bahure n’umushinjacyaha bamaze iminsi bavugana bamuhamagaye ababwira ko bashyira andi mafaranga 70,000 kuri telefone kuko atayafa mu ntoki ku rukiko kuko byakwitwa ruswa.

Ibi ngo byatumye akeka ko umuntu bavugana atari umushinjacyaha w’ukuri kuko yangaga ko bahura imbonankubone ku rukiko ariko k’ubw’amahirwe mu gihe yari agiye gutega moto ngo atahe ahura na wa mugabo babwiye ibyabo akabereka umushinjacyaha ari nawe yari yaketseho kubyiyitirira aramufata amusubiza amafaranga ye yari yaramuhaye.

Agira ati “Bwacyeye dutega imodoka turaza tugeze hano Nyagatare ndamuhamagara ambwira ko tutahurira ku rukiko kandi n’amafaranga 70,000 yansabaga ambwira ko atayahakirira kuko byakwitwa ruswa ahubwo ngomba kuyashyira nayo kuri telefone.”

Akomeza agira ati “Nagize amakenga ndetse menya ko uwo muntu atari umushinjacyaha w’ukuri ahubwo natekewe umutwe. Twahise tuza hano kwa Ngoga gutega moto ngo dutahe ariko ngize amahirwe mubona hariya mu biti, duhamagaye telefone tubona aritabye niko kwifashisha abamotari baramumfatira aranayansubiza.”

Nzabanterura Justin wari waherekeje Mukandayisenga, akaba ari nawe wakorewe icyaha, avuga ko ibyo yabonye bimuhaye isomo rikomeye kandi ntawe azongera guha amafaranga kuri telefone atamuzi neza.

Yagize ati “Mbonye isomo rikomeye ntawuzongera kumpamagara ngo muhe amafaranga kuri telefone ngo mbyemere, ndabibonye rwose abatekamutwe ni benshi kandi bari henshi.”

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, avuga ko iki kibazo cy’abantu birirwa mu nkiko bagamije kwiyitirira abakozi bazo gihari ariko agasaba abaturage kuba maso bakirinda kugira uwo baha amafaranga abizeza kubafasha mu manza kuko ubutabera butagurwa ahubwo butangwa mu mucyo.

Ati “Umuntu uzajya ubabwira ngo bamuhe amafaranga kuri telefone cyangwa mu ntoki bajye babyanga ahubwo bamenye ko ari umutubuzi cyangwa umutekamutwe aba ashaka kubagusha mu cyaha no kubarya utwabo agamije gusebya inzego n’ubutabera kuko ubundi ubutabera butagurwa ahubwo butangwa mu mucyo.”

Avuga ko ubundi amafaranga yakwa mu butabera ateganywa n’amategeko harimo ay’igarama y’urubanza, kopi y’urubanza cyangwa igihembo cy’avoka uzwi.

Mukandayisenga avuga ko yagize amakenga y'umuntu udashaka ko bahura ahitamo kumusshakisha kandi aramubona
Mukandayisenga avuga ko yagize amakenga y’umuntu udashaka ko bahura ahitamo kumusshakisha kandi aramubona

Mutabazi avuga ko uretse n’aba biyitirira abakozi b’inkiko bagamije kwiba abaturage ngo n’abakozi b’inkiko bazwi nta wemerewe kubaha amafaranga ngo babafashe mu rubanza kuko baba bakoze icyaha cya ruswa bityo agasaba abaturage kujya batanga amakuru.

Avuga ko abakozi b’inkiko bahamijwe icyaha cya ruswa bahabwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) n’ibindi birimo ihazabu kandi ibi bihano bikaba bireba n’umuturage wayitanze ntatange amakuru naho ku biyitirira kuba abakozi b’inkiko bo ngo baba bakoze icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bw’uburiganya n’ubwambuzi bushukana kandi bikaba ari ibyaha bihanishwa ibihano biremereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka