Nyagatare: Habineza arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitirwa muri Uganda

Habineza David w’imyaka 23 y’amavuko, arwariye mu bitaro bya Nyagatare azira inkoni yakubiswe n’Abagande, ubwo yageragezaga kugaruka mu Rwanda.

Ku wa 31 Ukwakira 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, zabashije gutabara Habineza wazigezeho avirirana mu mutwe no ku kuboko.

Uyu musore ngo yari asanzwe akorera ahitwa Nakasongora mu gihugu cya Uganda, afatwa agerageza kwambuka umugezi w’Umuvumba agaruka mu Rwanda.

Avuga ko yakubiswe cyane n’Abagande mu Karere ka Ntungamo gahana imbibi n’aka Nyagatare, barangije baramureka yambuka umugezi arataha.

Avuga ko umubiri wose ubabara kubera inkoni hakiyongeraho n’inguma afite mu mutwe no ku kuboko.

Aho arwariye mu bitaro bya Nyagatare agira inama abandi Banyarwanda yo kudahirahira bajya gushakira imibereho muri Uganda kuko ari ukwanga ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka