Nyagatare: Gutera amabuye ku modoka byaturutse ku makosa y’umushoferi wayo

Mu gitondo cyo kuru uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Excel Tours, yatewe amabuye n’abagenzi kubera amakosa y’umushoferi.

Ushinzwe ingendo za Excel mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkuranga John Bosco, avuga ko imodoka yahagurutse saa kumi na 15 z’igitondo irimo abagenzi 14. Igeze ku muhanda ujya kuri Hotel ya Epic, ngo umushoferi yahagaritswe n’abagenzi batatu b’abagabo bigaragara ko bari basinze berekeza i Ryabega.

Bageze ku mudugudu wa Ryabega ngo bishyuye umukozi ushinzwe gutanga amatike wa kompanyi ya Yahoo ukorera Karangazi wari wahawe lifuti, abura ntibumvikana ku mafaranga bamuhaye bararwana.

Ati "Bageze Ryabega ku mudugudu ba bagenzi niho basigaraga, bahaye uwo mukozi wa Yahoo amafaranga baba ariyo bapfa. Abagenzi bavugaga ko bishyuye 6,000Frs na ho uwo mukozi wa Yahoo akavuga ko bamuhaye 5,000Frs. Nabwo shoferi yababwiye ko bareka akabageza muri gare Ryabega akabona abamuvunjira abandi baranga imirwano iratangira".

Nkuranga avuga ko mu kurwana, umwe muri abo bagenzi inkoni ye yafashe mu kirahure cy’aho abagenzi bicara kikameneka, bagahitamo kwiruka bahunga.

Yagize ati "Mu kurwana ba bagenzi babonye ko ikirahure kimenetse bahitamo kwiruka bahunga, abandi babirukaho ni ko kubatera amabuye ngo batabafata, ibuye rifata ikirahure cy’imodoka cy’inyuma. Urebye birwanagaho naho ntibashakaga kwiba".

Nkuranga avuga ko abo bagenzi bamennye ibyo birahure ntawe urafatwa ariko barimo gukurikirana ikibazo.

Avuga ko ibyabaye ari amakosa ya shoferi kuko atemerewe gushyiramo abagenzi mu nzira no kwakira amafaranga mu ntoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi modoka njye nari nyirimo, ndahamya ko uwakubise inkoni ku kirahuri ntabwo ari ibyamucitse, ahubwo ni amahane n’ubugome yari afite. N’amafaranga 6k ntabwo convoyeur yayahakanye kuko yari ayafite mu ntoki. Yabanje kubasubiza 1k, asigarana 5k. mu gihe abari mu modoka bagiye kumuvunjira aba bagome bahita bayamwambura bamukurura umupira yari yambaye agwa hanze umupira uvamo barawutwara. Arahaguruka agaruka mu modoka, chauffeur yakije duhita twumva ikirahuri kiramenetse. Chauffeur asohoka mu modoka na WA convoyeur n’abagenzi bamwe. Noneho ba bagome batangira gutera amabuye. Icyakora ikosa ry’uko chauffeur yafashe abagenzi badasobanutse mu nzira nanjye ndarimushinja.

Claude yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

excel turayemera ntigadusebye?

vincent yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka