Nyagatare: Gahunda ‘Ijwi ry’Umurwayi’ izafasha abaturage guhabwa serivisi nziza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda y’Ijwi ry’umurwayi izabafasha guhabwa serivisi nziza kwa muganga, kuko bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo na serivisi bagomba guhabwa n’uko bagomba kuzibona, ndetse n’ababavuganira mu gihe bazihawe nabi.

Rimwe mu matsinda y'Ijwi ry'umurwayi ryitezweho kuzamura imyumvire y'abaturage mu bijyanye n'ubuzima
Rimwe mu matsinda y’Ijwi ry’umurwayi ryitezweho kuzamura imyumvire y’abaturage mu bijyanye n’ubuzima

Ijwi ry’umurwayi ni gahunda yatangijwe mu Karere ka Nyagatare ikaba ihuriweho n’abaturage, abaganga ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ikaba igamije ubufatanye mu mitangire ya serivisi mu bigo by’ubuvuzi.

Ku ikubitiro ku kigo nderabuzima cya Ndama na Karangazi mu Murenge wa Karangazi hakaba harashyizweho amatsinda ahuriweho n’izo nzego zitandukanye, ndetse abayagize bahabwa amahugurwa kugira ngo bazajye gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo na serivisi bagombwa igihe bageze kwa muganga barwaye.

Kayiranga Steven ari mu itsinda ry’Ikigo nderabuzima cya Karangazi, avuga ko iyi gahunda izafasha cyane abaturage kuko ubundi hari igihe umurwayi yageraga kwa muganga mu gihe adahawe serivisi nziza akagenda yitotomba kubera kutagira uwo abaza cyangwa umuvugira.

Avuga ko batangiye kujya mu baturage bagenzi babo babamenyesha uburenganzira bwabo na serivisi bagombwa igihe bagiye kwa muganga, n’uko bakwifata mu gihe batanyuzwe na serivisi bahawe.

Ati “By’umwihariko iyi gahunda izafasha cyane kuko tuzaba dusobanukiwe na serivisi duhererwa kwa muganga n’uburenganzira bwacu uko tugomba kuzihabwa neza kandi tutazihabwa neza, iryo tsinda rikadufasha kutuvuganira kwa muganga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko gahunda y’Ijwi ry’umurwayi bayifashwamo n’Ingobyi Activity ari na yo yatanze amahugurwa ku bagize amatsinda y’iyi gahunda.

Avuga ko uretse kuba abarwayi bazarushaho kumenya uburenganzira bwabo igihe bagiye kwivuza ngo bazanaboneramo n’inyigisho zigamije kubarinda indwara no kwivuza hakiri kare batararemba.

Yagize ati “Iyi gahunda ije yunganira ubukangurambaga dukorera mu nteko z’abaturage, umwihariko wayo ni uko yibanda ku buzima. Abaturage bigishwa uburyo bakoresha mu kwirinda indwara nka malariya, ababyeyi kuboneza urubyaro, kwisuzumisha inda n’ibindi byabafasha kugira imibereho myiza ariko banarwara bakivuza hakiri kare batararemba.”

Avuga ko umusaruro witezwe ari uko abantu bazahindura imyumvire ku ndwara zimwe na zimwe, kubyara abana bashoboye kurera n’igabanuka ry’indwara nka malariya n’izikomoka ku isuku nke kuko bazaba bazi uburyo bazirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka