Nyagatare: FPR yabakuye ku guhingira inda ubu barayihaza bagasagurira isoko
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Tabagwe bashimira Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse na Chairman w’uyu Muryango Paul Kagame ko yabakuye ku guhingira inda ubu bakaba basigaye bahinga bakayihaza ndetse bagasagurira n’isoko.
Babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Nyakanga 2024, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamamazaga Paul Kagame nk’umukandida w’uyu Muryango ndetse n’abakandida Depite bawo.
Kayizarirwa Gaudence wo mu Murenge wa Tabagwe avuga ko aho yakuriye mu mahanga yari aziko umwuga wo guhinga utatunga umuntu keretse korora. Gusa ngo kubera ubuyobozi bwiza yabonye amahugurwa atandukanye yigishwa guhinga agamije isoko aho guhingira inda ndetse anahabwa amahugurwa yo korora kijyambere.
Kuri ubu yishimira ko ibyo akura mu buhinzi ndetse no mu bworozi byamufashije kwigisha abana be umunani hakaba harimo batatu basoje kaminuza n’undi ukiri kuyiga.
Ati “Nigishijwe guhinga ubu hegitari imwe y’ibigori nkuraho toni eshanu (5) inka tworoye nkeya kandi zitanga umukamo. Byamfashije kwigisha abana abiga mu mashuri yisumbuye nsigaje bacye kandi bishyurirwa neza abandi basoje kaminuza.”
Hakorimari Phocas, avuga ko mbere yagorwaga no gutunga umuryango kandi afite ubutaka kubera imyumvire mike ariko kubera inama z’abajyanama b’ubuhinzi ubutaka buto afite yabashije kububyaza umusaruro.
Avuga ko hegitari y’ubutaka afite yahisemo kujya ayihingaho igihingwa kimwe kandi ngo byamuhaye umusaruro ukomeye kuko yabashije kwigurira ikibanza ndetse anubakamo inzu nziza ndetse yigisha n’abana be.
Yagize ati “Iyo nahinze ibigori nkuramo toni esheshatu, nahinga ibishyimbo nkabonamo toni n’igice. Ni ukuvuga ngo buri gihembwe cy’ihinga sinjya munsi y’amafaranga miliyoni imwe (1,000,000). Nubatsemo inzu nziza, umugore n’abana barambara, abana bariga neza, mbese ubuzima bwanjye bwarahindutse.”
Ikindi abaturage b’Umurenge wa Tabagwe bashimira FPR-Inkotanyi ni uburyo buri Munyarwanda yemerewe gutura aho ashaka hose mu Gihugu abona hamuzamurira imibereho, kwegerezwa ibikorwa remezo harimo umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Tabagwe-Karama, amashuri, amavuriro n’ibindi.
Hari kandi abana bose biga kandi Leta ikaba yaratekereje ko bakomoka mu miryango itishoboye bose bagafatira ifunguro ku ishuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|