Nyagatare: CODERVAM yishimiye kuba yiyujurije Sitasiyo ya lisansi

Nyuma y’imyaka umunani (8), mu ruhuri rw’ibibazo bijyanye n’imiyoborere n’imicungire mibi ya Koperative byatumye ijya mu ideni rya Miliyoni 400, CODERVAM ibashije kwiyubakira Sitasiyo ya Essence ya Miliyoni 350, ndetse ikaba inateganya kubaka inzu yakira abashyitsi (Guest House).

CODERVAM yishimiye kuba yiyujurije Sitasiyo ya lisansi
CODERVAM yishimiye kuba yiyujurije Sitasiyo ya lisansi

Koperative CODERVAM y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba, yashinzwe mu mwaka wa 1988. Kuva mu 1996 yagize ibibazo by’imicungire mibi bituma igira ideni ry’abantu ku giti cyabo, amakopanyi n’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), rigera ku mafaranga y’u Rwanda Miliyoni 400 mu mwaka wa 2015.

Nyuma y’iki gihe ku bufatanye n’inzego bwite za Leta, iri deni ryose ryarishyuwe ahubwo Koperative igizwe n’abanyamuryango 1,350, itangira ishoramari riyigejeje kuri Sitasiyo ya Essence ya Miliyoni 350.

Umuyobozi wa Koperative CODERVAM, Nyirandikubwimana Gaudence, avuga ko uretse Sitasiyo ya Essence n’ibindi bamaze kugeraho birimo kuba bafite umugabane shingiro wa Miliyoni 27, ikigega cy’ingoboka cya Miliyoni 82, ikaba yishyurira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza ndetse na Ejo Heza, ngo bafite intumbero yo kubaka inzu yakira abashyitsi.

Ati “Ubu twamaze kwagura ubutaka ndetse tukaba duteganya kubwubakamo Hoteli, kandi izaba ari inzu igeretse ikazafasha Koperative n’abanyamuryango bacu gutera imbere.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, mu biganiro n’abaturage ku kubaka umuryango uzira amakimbirane n’igwingira mu bana, avuga ko n’ubwo abagore benshi aribo bagaragara mu buhinzi kurusha abagabo ngo biba byiza iyo bafatanyije nabo mu kwiteza imbere, binyuze muri uyu mwuga utunze benshi.

Minisitiri Uwamariya ni we wafunguye Sitasiyo ya lisansi ya CODERVAM
Minisitiri Uwamariya ni we wafunguye Sitasiyo ya lisansi ya CODERVAM

Yasabye abanayamuryango ba CODERVAM kwirinda intonganya no kugirana ibibazo, kuko aribyo bisubiza inyuma iterambere ry’umuryango.

Yagize ati “Turabagira inama yo kumenya gukoresha neza umutungo bakuye muri Koperative kuko hari igihe umwe mu bashakanye atangira kuwukoresha nabi bikazamura intonganya ndetse bikanasubiza umuryango mu bukene. Kuba bateye imbere ntibivuze ko aribwo batangira kugirana ibibazo kuko babanye muri bicye, tukanabasaba kwirinda gusubira inyuma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko Akarere kabarirwamo amakoperative bafite 364 mu bikorwa bitandukanye ariko yose icyo bayifuzaho ari ukugira igenamigambi ry’ibyo bifuza kugeraho.

Ashimira CODERVAM kuba ariyo ya mbere ibyaje umusaruro umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Gicumbi, uherutse kuzura, iwubakaho Sitasiyo ya Essence. Ariko nanone ngo nka Nyagatare nk’umujyi wunganira Kigali, ntibisaba umushoramari uturutse ahandi kuwubakamo inzu zigenzweho uretse amakoperative ari mu Karere.

Ati “Twifuza ko umunsi umwe tuzabona CODERVAM, iri mu bashoramari bakomeye, yubaka inzu ndende muri Nyagatare aho kurindira umushoramari uturutse mu mahanga ahubwo azaze asanga twebwe twabyikoreye.”

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyagatare agace ka Gakirage na Cyabayaga ndetse n’abo mu Murenge wa Mimuli, bavuga ko ubundi kubona amavuta ya Essence bashyira mu binyabiziga byabo byari ingorabahizi.

Abanyamuryango ba Koperative CODERVAM bishimira ko batangiye kwiteza imbere
Abanyamuryango ba Koperative CODERVAM bishimira ko batangiye kwiteza imbere

Kuyabonera hafi ngo ni igisubizo kuri bo kuko batazongera guhendwa nk’uko byagendaga mbere.
Umwe ati “Kuva hano Cyabayaga ujya Nyagatare cyangwa Ngarama ni 2,000 kuri Moto. Urumva ayo yavuyeho kuko niho twabonaga Essence gusa. Bariya bayicuruza mu macupa nabo baduhendaga ariko ubu tugiye kugendera ku biciro byemewe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka