Nyagatare: Bateye utwatsi ibyavuye mu bushakashatsi ku mitekerereze y’abaturage kuri gahunda za Leta
Benshi mu bayobozi b’akarere ka Nyagatare banenze raporo y’ubushakashatsi yakozwe n’ikigo Illumination Consultancy Training Center ku bibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage mu Karere ka Nyagatare.
Ubu bushakashatsi bwibanze ku nkingi enye za guverinoma bwakorewe mu Mirenge ya Matimba na Nyagatare.
Nk’uko byagaragajwe n’umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Ndikubwimana Jean Baptiste, ngo bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abaturage harimo ibijyanye n’ubutaka buto kandi butera, kubura isoko ry’umusaruro wabo, ruswa yakwa n’abunzi ndetse n’abatishoboye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bakwa uruhare rwabo.
Ibi ariko ntibyashimwe n’abayobozi kuko basanga muri iyi raporo harimo kwivuguruza no kubeshya. Mwumvaneza Emmanuel uyobora umurenge wa Matimba avuga ko ibivugwa muri ubu bushakashatsi harimo kwivuruza.
“Ni gute umuntu yavuga ko abantu bahinga ntibeze na none akongera ngo babuze aho bagurisha umusaruro wabo? Harimo kwivuguruza rwose,” Mwumvaneza.

Ibi ntibitandukanye cyane n’ibivugwa na Kamugisha Geoffrey umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubwisungane mu kwivuza. We yemeza ko ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza kidashyira abantu mu byiciro ahubwo bagendera ku byakozwe muri gahunda y’ubudehe.
Agira ati “Utishoboye afashwa byose kimwe nk’uko uwishoboye nawe yifasha byose”.
Hari n’ababona ko ubu bushakashatsi butabaye. Kantengwa Mary, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyagatare avuga ko iyi raporo ari ibitekerezo by’umuntu ku giti cye atari iby’abaturage.
N’ubwo aba bayobozi mu Karere ka Nyagatare bahakana ibyagaragajwe muri iyi raporo, Tatien Munyaneza ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi muri sosiyete Sivile ari nayo yakoresheje ubu bushakashatsi avuga ko intego yabo yagezweho.
Ngo n’ubundi bakoze ubu bushakashatsi hagamijwe kumva imitekerereze y’abaturage ibivuyemo bikaganirwaho n’ubuyobozi bityo hakavamo umwanzuro warushaho kuzamura imyumvire y’abaturage no kubateza imbere.

Nyuma yo kuganira n’abaturage no kwegeranya ibitekerezo byabo bikagezwa ku bayobozi, ubu ngo ikigiye gukurikiraho ni ukwemeranya ku bibazo ubuyobozi bugafatanya na sosiyete Sivile mu kubikemura hagamijwe guteza imbere abaturage.
Mu bindi bibazo byagaragajwe muri ubu bushakashatsi ni ukubura ingwate zo gutanga muri banki cyane ku rubyiruko, gutinda kurangiza imanza n’ubushomeri ku rubyiruko rurangije kwiga. Abakoreweho ubu bushakashatsi mu karere ka Nyagatare ni abantu 160 harimo inzego z’abagore, iz’urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’abaturage ku giti cyabo.
Uretse akarere ka Nyagatare kandi ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Rwamagana, Muhanga na Rubavu ku bantu 1660.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bagenzi banjye bashakashatsi niba mukoze ubushakashatsi birashoboka ko ibivuyemo ari ukuri ariko nibyiza gusobanirira abantu which marginal level of error did you take? igipimo cyo kwibeshya kirana iki kugirango nabyo babimenye bamenye ibyavuye mu bushakashatsi atari 100% ukuri cg ihame. ikindi sample size please be careful about it. ni gute wagira sample size y’abantu 160 muri Nyagatare yose ituwe n’abaturage barenze kure ibihumbi 160 kweri. ni byiza kubanza kubitekerezao neza kugirango uzirinde mpaka zavuka ku kazi wakoze.