Nyagatare: Batatu bari mu maboko ya RIB bakekwaho ubujura bw’inka
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, abagabo batatu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga bakekwaho ubujura bw’inka, bakaba barafashwe bagiye kuzipakira imodoka bafatirwa mu Kagari ka Karushuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, avuga ko bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.
Avuga ko mu makuru bamaze kumenya ari uko izo nka zari zijyanywe i Rwamagana ku mucuruzi w’umugore.
Ati "Bafashwe mu ma saa kumi z’igicamunsi bari bazishyiriye umugore w’i Rwamagana, ari we bavuganaga ngo azigure".
Gatunge avuga ko mu rwego rwo gukumira abajura b’inka bamaze gushyiraho urubuga ruhuriwemo n’aborozi kugira ngo uwibwe amenye ikibazo hakiri kare.
Agira ati "Twashyizeho urubuga rwa WatsApp ruhuza aborozi ba Rwimiyaga kugira ngo tujye turushaho guhanahana amakuru, bityo uwibwe amatungo ye ashakishwe hakiri kare".
Abasaba na none gushyiraho uburyo bwo kuyarinda no gukaza amarondo kugira ngo n’abajura babure inzira banyuzamo ibyibwe.
Mu nka zirindwi zari zibwe, enye zamaze kubona ba nyirazo, izindi eshatu zikaba zikiri ku biro by’Umurenge wa Rwimiyaga mu gihe zitarabona ba nyirazo.
Ohereza igitekerezo
|
ubu byibuze ubwo ntaguhisha,amasura y abagizi banabi biratuma,abantu bazajya bamenya uko babirinda
Ehh gushimita inka biracyabaho?
KORORA BIRAVUNA ABOBAJURA ICYAHA NICYIBAHAMA HAZUBAHIRIZWE ITEGEKO IKINDI URWORUBUGA RUGERE MUTURERE TWOSE.