Nyagatare: Batangiye kubaka imihanda icyenda izanyura mu bice bitandukanye by’umujyi

Mu Karere ka Nyagatare tariki ya 19 Nyakanga 2022, hatangijwe iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare ireshya n’ibirometero hafi birindwi ku nkunga ya Banki y’Isi.

Ni imihanda icyenda izanyura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Nyagatare harimo imidugudu ya Nyagatare ya gatatu n’iya kabiri ndetse na Kinihira ireshya na Kilometero esheshatu n’ibice birindwi (6.7km) ku gaciro ka Miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,605,988,768 FRW), ikazubakwa binyuze mu mushinga wa RUDP (Rwanda Urban Development Project) ku nkunga ya Banki y’Isi.

Kubaka bizatwara igihe cy’amezi 12, na cyo gishobora kugabanuka bitewe n’uko ibisabwa byose kugira ngo akazi gatangire hafi ya byose bisa n’aho byarangiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko abagomba guhabwa ingurane ku bikorwa byabo bizagongwa bamwe bamaze kwishyurwa abasigaye na bo bakaba batagomba kurenza uku kwezi kwa Nyakanga.

Avuga ko iyubakwa ry’iyi mihanda rifitiye abaturage akamaro kanini kuko hari abazakora ubucuruzi bwabo ahantu hameze neza kandi hagendeka ariko by’umwihariko bamwe bakaba bagiye kubona akazi.

Ati “Uwari ufite ikibanza cy’ubucuruzi washakaga kubaka kugira ngo akore ubucuruzi bwe azashobora kubukora, usanzwe ahacururiza noneho hagiye kuba nyabagendwa arusheho gucuruza, ushaka kuhatura na we ature neza, ikindi mu gukora ino mihanda hakenerwa abakozi, ubwo akazi karabonetse n’ibindi byiza.”

Imirimo yahise itangira ikazarangira muri Nyakanga 2023
Imirimo yahise itangira ikazarangira muri Nyakanga 2023

Asaba abaturage b’aho iyi mihanda izanyura kwitegura kandi bagafatanya n’ubuyobozi ndetse na kompanyi izakora umuhanda kugira ngo ibikorwa byihute.

Anabasaba kuzihanganira ingaruka bishobora kuzatera harimo kubura amazi igihe gito ndetse n’umuriro w’amashanyarazi kuko bishobora kugira ikibazo mu gihe bigonzwe.

Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Nyagatare barifuza ko mu gihe cy’iyubakwa ry’imihanda hajya hifashishwa amazi menshi mu kugabanya ivumbi kuko rigira ingaruka ku baturage ndetse imihanda yakuzura yose igacanirwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abayikoresha.

Umwe mu baturage b’aho iyi mihanda izanyura witwa Murwanashyaka Al-Bashir avuga ko iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo ribafitiye akamaro kanini kuko ibibanza bitarubakwa bizagira agaciro kanini, isuku y’aho batuye ndetse n’abakora ubucuruzi bakazakorera ahantu hagendeka neza, byorohere abakiriya.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko abagomba guhabwa ingurane batazarenza uku kwezi batayibonye
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko abagomba guhabwa ingurane batazarenza uku kwezi batayibonye

Ariko nanone asaba ko mu gihe iyi mihanda irimo yubakwa hazitabwa ku buzima bw’abaturage hagakoreshwa amazi mu rwego rwo kugabanya ivumbi ndetse imihanda yarangira igashyirwaho amatara kugira ngo abawukoresha barusheho kugira umutekano.

Agira ati “Iyo bakora imihanda nk’iyi ntibashyiremo amazi usanga abaturage bakunze kugira ibibazo by’ivumbi, indwara zikiyongera ariko iyo bikozwe neza birushaho gushimisha abaturage ariko nanone basoza kubaka bagashyiraho urumuri kugira ngo abawukoresha barusheho kugira umutekano.”

Amafaraga abarirwa muri Miliyoni zisaga ijana na mirongo itandatu (160,733,031 FRW) yateganyirijwe abantu 85 nk’ingurane kubera ibikorwa byabo bishobora kugongwa n’ikorwa ry’imihanda, kuri ubu 39 bakaba bamaze guhabwa ingurane ingana na Miliyoni zisaga mirongo icyenda n’enye (94,920,429 FRW).

Biteganyijwe ko abatarahabwa ingurane 46 bagifite ibibazo ku byangombwa by’ibibanza byabo, na bo bagomba kwishyurwa mbere y’uko uku kwezi kwa Nyakanga kurangira.

Mu ntangiriro abubaka barahera ku birometero bitatu aho abagomba guhabwa ingurane bose bamaze kuzibona.

Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri yamaze gushyirwaho amatara
Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yamaze gushyirwaho amatara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka