Nyagatare: Bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rukora amata y’ifu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, mu Karere ka Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Kagari ka Rutaraka, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rutunganya amata y’ifu.

Guverineri Gasana atangiza imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amata y'ifu, yasabye aborozi gushyira imbaraga mu gukora ubworozi bugamije inyungu
Guverineri Gasana atangiza imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amata y’ifu, yasabye aborozi gushyira imbaraga mu gukora ubworozi bugamije inyungu

Ni uruganda ruzubakwa mu gihe cy’amezi 11 rukazuzura rutwaye Miliyari 45 z’Amafaranga y’u Rwanda, rukazajya rutunganya litiro 500,000 ku munsi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye aborozi korora inka zitanga umukamo utubutse kugira ngo urwo ruganda ruzabone amata ahagije rutunganya.

Igishushanyo cy'uruganda ruzubakwa
Igishushanyo cy’uruganda ruzubakwa

Yagize ati "Birasaba korora neza, inka zitanga umukamo. Inka 500,000 zihari, nibura hakamwa 200,000 twabona litiro zirenga miliyoni ku munsi. Twahaza uruganda kandi tugasagurira n’amasoko".

Avuga ko hatangiye ubukangurambaga bwo gufasha aborozi kuzamura imyumvire bagakora ubworozi bugamije inyungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka