Nyagatare: Bashimira FPR yunze Abanyarwanda bari barahemukiranye

Bamwe mu banyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rwempasha, bavuga ko bashimira FPR kuba yaracyuye impunzi zari zaraheze mu mahanga ariko by’umwihariko ikunga Abanyarwanda bari barahemukiranye ndetse ikanatanga n’umutekano n’imibereho myiza ku Banyarwanda bose.

Abagore bavuye ku ruhimbi bajya mu yindi mirimo ibateza imbere
Abagore bavuye ku ruhimbi bajya mu yindi mirimo ibateza imbere

Babitangaje kuwa Gatatu tariki ya 03 Nyakanga 2024, ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Perezida w’uyu muryango, Paul Kagame, ndetse n’abakandida Depite bawo.

Mbabazi Jane Sendakize watanaze ubuhamya yavuze ko yakuze akunda kwiga ariko ababyeyi bamushyingira asoje amashuri abanza inzozi ze atazigezeho kubera ababyeyi batari bazi akamaro ko kwiga.

Avuga ko FPR-Inkotanyi yashyize imbere umugore ndetse inamushishikariza kwiteza imbere nawe atangira guharanira kwiteza imbere.

Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi bakirijwe amata
Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi bakirijwe amata

Mu mwaka wa 2019, yahisemo gushinga ishuri guhera ikiciro cy’incuke n’abanza. Yagize ati "Ubwo mundeba aha nitwa Diregiteri w’ishuri ntarize. Nahagurutse ku ruhimbi no mu byansi dushinga ishuri ubu rifite abana barenga 250 mu ncuke n’abanza ndetse ntanga n’akazi ku bakozi 17, natwe turi muri bamwe barwanya ubushomeri mu Gihugu.”

Yasabye abagore gukoresha amahirwe Paul Kagame yabahaye maze bagakora bakiteza imbere.

Abasaza bari bakenyeye Kinyarwanda
Abasaza bari bakenyeye Kinyarwanda

Mihigo Xaver, wo mu Kagari ka Mishenyi Umurenge wa Rwempasha, avuga ko icyo ashimira FPR-Inkotanyi ari uko yabohoye Igihugu n’Abanyarwanda bari mu Gihugu ndetse inacyura abari impunzi bari bamaze imyaka irenga 30 barahunze Igihugu cyabo.

Umuryango FPR Inkotanyi kandi ngo yazanye umutekano mu Gihugu ndetse inunga abanyarwanda bari barahemukiranye. Ati “FPR yunze Abanyarwanda bari barahemukiranye kubera ingaruka z’ubukoroni, yazanye umutekano mu Gihugu inateza imbere Abanyarwanda bose muri rusange idatoranyije ndetse inazamurira Abanyarwanda imibereho myiza.”

Abaturage bari babukereye ari benshi mu kwamamaza umukandida Perezida w'Umuryango FPR-Inkotanyi
Abaturage bari babukereye ari benshi mu kwamamaza umukandida Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi

Ku giti cye ngo yabashije kugira ubuzima nyuma yo kugaruka mu Gihugu cye cy’amavuko yari yaravukijwe ndetse akaba yarabashije no kwiteza imbere binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Rwempasha by’umwihariko bishimira ko bahawe amazi ya robine mu nzuri ku buryo batakigishisha inka mu gihe cy’impeshyi nk’iki, kuba barahawe ibikorwa remezo by’amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi ndetse bakaba bagiye kubona umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rwempasha-Kizinga.

Uwagiraga ikibazo cy'uburwayi yahitaga agana mu ihema ririmo umuganga
Uwagiraga ikibazo cy’uburwayi yahitaga agana mu ihema ririmo umuganga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka