Nyagatare: Basabwe kwihutira kugana Isange One Stop Center niba hari uwahohotewe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abaturage kwihutira kugana Isange One Stop Center ziba mu bitaro byose mu Gihugu, bakimara guhura n’ihohoterwa kuko bifasha mu gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bizifashishwa mu butabera, mu guhamya icyaha ugikekwaho.

Nsabimana yasabye abaturage kugana Isange kuko hari n'icumbi ry'igihe gito rifashirizwamo uwahohotewe
Nsabimana yasabye abaturage kugana Isange kuko hari n’icumbi ry’igihe gito rifashirizwamo uwahohotewe

Babisabwe ku wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, ubwo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Gatunda, hakorwaga ubukangurambaga ku mikorere na serivisi zitangwa na Isange One Stop Center mu bitaro byose mu Gihugu, by’umwihariko mu bya Gatunda Isange itangiye gukoreramo vuba.

Umuyobozi wa Isange One Stop Center ku rwego rw’Igihugu, Nsabimana Habuni Jean Paul, avuga ko mu Gihugu cyose hari hasanzwe Isange 44 hirya no hino mu bitaro, ariko ubu hiyongereyeho izindi enye mu bitaro bishya bya Gatunda, Gatonde, Nyabikenke na Nyarugenge.

Avuga ko kwiyongera kwa za Isange ari imwe mu ngamba Leta yihaye, mu kurushaho gufasha abahohotewe kubona ubufasha bwihuse.

Ubu bukangurambaga bukaba bugamije gukangurira abaturage kwitabira izi serivisi, kugira ngo habeho gukumira no kugabanya ibyaha by’ihohoterwa.

Nsabimana yabasabye abaturage kwihutira kugana Isange bakimara guhura n’ihohoterwa, kugira ngo hatabaho kwangirika cyangwa gusibanganya ibimenyetso.

Ati "Tutitaye ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose yakorewe ni ko ajya kuri Isange, ntabwo yiyuhagira ngo ajye kuri Isange asa neza, oya. Ntahindura imyambaro, uko wari uri uhohoterwa niko ujya kuri Isange kandi byihuse mbere y’amasaha 72."

Ikindi ni uko ngo kurenza amasaha 72 uwahohotewe ataragera kuri Isange, abura bumwe mu bufasha harimo kumurinda gutwara inda, no kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Bumwe mu bufasha butangwa muri Isange One Stop Center, harimo guhura n’umugenzacyaha ukora imirimo yakabaye ikorerwa kuri RIB, serivisi z’ubuvuzi, ubujyanama ku ihungabana, ubufasha mu by’amategeko.

Abaturage basabwe kudahishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose
Abaturage basabwe kudahishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose

Yavuze ko muri Isange kandi harimo icumbi ry’igihe gito, aho uwahohotewe acumbikirwa mu gihe akitabwaho n’abaganga cyangwa abashinzwe ihungabana.

Uretse ku bitaro ngo Serivisi za Isange zishobora no kuboneka ku Kigo nderabuzima no kuri Sitasiyo ya RIB.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko kuba Gatunda harabonetse serivisi za Isange One Stop Center bizafasha abaturage.

Avuga ko ihohoterwa rigaragara mu Karere ka Nyagatare harimo irikorerwa mu ngo, aho umwaka ushize habaruwe ingo 1,049 ariko hakaba hamaze kwigishwa 240 mu Mirenge ya Katabagemu na Karangazi ziva mu makimbirane.

Hakaba hari indi miryango 30 muri iyi Mirenge, irimo kwiyigisha binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abana bahohotewe ni 169 bari munsi y’imyaka 19, basambanyijwe mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama, barimo 49 bari munsi y’imyaka 17 y’amavuko.

Yibukije abaturage ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi umuhishiriye na we ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Yagize ati “Turasaba abaturage kuduha amakuru kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe, kuko kumuhishira nabyo ari ubufatanyacyaha, uwagihishiriye na we agahanwa nk’uwagikoze. Gusambanya abana ni icyaha gikomeye kandi Leta itazihanganira.”

Zimwe mu mbogamizi zituma abakoze iki cyaha batagaragara harimo kuba abana babahishira kubera ibyo babijeje, kumvikana hagati y’imiryango no gutoroka bakimenya ko uwahohotewe yavuze ibyamubayeho.

Isange ubu ibarizwa mu bitaro 48 nyuma y'uko hiyongereyeho izindi enye
Isange ubu ibarizwa mu bitaro 48 nyuma y’uko hiyongereyeho izindi enye

Isange One Stop Centre yatangiye mu 2009 nyuma y’uko bigaragaye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byiyongeraga, ndetse n’abarikorewe ntibabone ubutabazi bw’ibanze bwihuse n’ubutabera buboneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka