Nyagatare: Barishimira ko Leta irihira abana babo bakiga batitaye ku kuba ari abanyabyaha

Ababyeyi bafite abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare, barashimira Leta kuba yarahaye abana babo uburenganzira bwo kwiga nyamara barakoze ibyaha byatumye bakatirwa n’inkiko.

Ibi babitangaje ubwo Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, yasuraga abana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare, mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru isoza umwaka ndetse bahabwa isakaramentu ry’umubatizo n’iry’ukarisitiya.

Umwe mu babyeyi, Uwizeyimana Clemantine, yavuze ko umwana we agikatirwa n’inkiko yaketse ko ubuzima bwe burangiye kuko uretse kuba afunze ngo n’amahirwe yo kwiga yumvaga agarukiye aho bityo azagorwa n’ubuzima n’igihe azaba asoje igihano.

Ati “Nashimishijwe no kubona umwana wanjye yarahindutse akaba yiga, yarambwiye ngo mamayi rwose mbabarira icyo uzi nagukoreye cyose, ubu nabaye umwana mwiza. Ndashimira Leta rwose yadukoreye ibitangaza ubundi nari nziko umwana wanjye abaye imfungwa ariko afashwe neza cyane hano.”

Ikindi bashimira Leta ko bamwe mu bana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare ngo bahazanywe barataye amashuri ariko bahageze bayasubizwamo ku buryo nibasubira mu miryango yabo bazabasha kwitunga n’imiryango yabo.

Umushumba wa Diyosezi gatorika ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, avuga ko nk’abafatanyabikorwa bihaye intego yo kujya basura aba bana mu rwego rw’isanamitima ariko no kubereka ko n’ubwo bagonganye n’amategeko Igihugu kibakunze.

Avuga ko uretse inzu yigishirizwamo imyuga itandukanye n’ibikoresho bibafasha bahaye iri gororero ngo hari n’ibindi babunganira.

Yagize ati “Hari n’ibindi bikorwa by’isanamitima bitandukanye, tubunganira mu byo bakeneye nko kubaha Noheri bakumva ko bayizihije kandi bakumva ko turi kumwe nabo”.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, DCG, Rose Muhisoni, asaba ababyeyi kurushaho kwegera abana babo bakabaha umwanya uhagije kugira ngo babahe umurongo utuma birinda kugwa mu byaha.

Ati “Ababyeyi bagomba kwegera abana, tukabaha umwanya uhagije kugira ngo tubane nabo, tubigishe tubahe umurongo ukwiriye kugira ngo batazajya bajya mu byaha.”

Abana 539 harimo abahungu 504 n’abakobwa 35 nibo bari mu Igororero rya Nyagatare, uretse amasomo asanzwe bahabwa hari n’abiga imyuga itandukanye ku buryo abasoje bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri mu miryango yabo abandi bagahabwa ibikoresho by’ibanze bibafasha gutangira imyuga bize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka