Barifuza ko uwahohoteye umwana ajya abiryozwa ariko n’umuryango we ukita ku wo yabyaye

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare, barifuza ko habaho itegeko risaba umuryango w’uwahohoteye umwana akamutera inda , gufasha uwo mwana wavutse ndetse bakamurerana na nyina kugira ngo babarinde kugira imibereho mibi.

Umwana twahaye izina Uwimpuhwe Ancille, yatewe inda afite imyaka 15 mu mwaka wa 2020 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ise umubyara afite uburwayi bwo mu mutwe akaba atuye mu Karere ka Ngoma naho nyina amuheruka akimara kugira inda kuko umugabo we yamubwiye ko atakomeza kurera umwana ugiye kubyara undi, ubu ntazi aho baherereye na telefone ngo bayikuyeho.

Uwamuteye inda yaratorotse ariko ngo ajya anyuzamo akagaruka. Ikibabaje ni uko ntacyo amufasha ndetse n’iwabo n’ubwo bifashije ngo na bo banze kugira icyo bamumarira.

Yikodeshereza inzu mu Kagari ka Kinihira yishyura 5,000 bya buri kwezi amafaranga yo kuyishyura no kwitunga n’umwana we ayakura mu mirimo itandukanye abashije kubona.

Ati “Naramuhamagaye musaba kunyoherereza amafaranga 5,000 byo gushyira umwana mu irerero kuko nasubiye ku ishuri arambwira ngo nta na 100 yampa. Iwabo barahari baranakize cyane ariko ntacyo bamarira n’ubwo umwana bamwemera.”

Mutumwinka Immaculee, umwe mu babyeyi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ikibazo cy’abana basambanywa bagaterwa inda gihangayikishije bityo Leta ikwiye kugira icyo ikora.

Avuga ko hakwiye kubaho itegeko ritegeka umubyeyi w’umwana wahohotewe kumurera n’uwo yabyaye kuko ibiba byamubayeho akenshi haba harimo n’uruhare rw’umubyeyi we.

Ku rundi ruhande ariko ngo itegeko rifunga uwakoze icyaha rikwiye no kutagarukira aho ahubwo umuryango we nawo ugategekwa gutunga babana bombi kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.

Yagize ati “Uwo muhungu uba wateye inda, bareke kwihutira kumufunga ahubwo uwo muryango wose bawukurikirane bite kuri uyu mwana wavutse kuko hari ubwo bafunga uwo muhungu, wa mwana n’uwo yabyaye bakabonabona kandi kwa sekuru no kwa nyirakuru bibereye hariya bameze neza.”

Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, Hodari Edgar, avuga ko mu gihe umuhungu agejeje imyaka y’ubukure umuryango we udashobora kuryozwa ibyaha bye cyakora ushobora gutanga ubufasha ku bwumvikane.

Agira ati “Umuryango w’umuhungu ufasha umuntu mu gihe yakoze icyaha nawe ari umwana, nicyo kiryozwa ababyeyi, keretse bagize umutima wa kimuntu bakumva umwana ari uwabo bakamufasha.”

Ariko nanone ngo uwahohotewe atanga ikirego gisaba indezo y’umwana mu gihe uwamuhohoteye afite umutungo umwanditseho cyangwa akazi afitiye amasezerano yanditse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IYOBANZE KO ARERA UWO YABYAYE BAKAMUFUNGA UBWO NYINA AGOMBA KWIRARIZA BAMFUNGIRA UMWANA CG BAKAMWANGAZA BAKAZA BAMBAZA IKI

hoya yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka