Nyagatare: Barifuza ko amazina y’abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana yashyirwa ahagaragara

Imiryango irengera umwana na bamwe mu bayobozi, barifuza ko abakekwaho gusambanya abana bajya baburanishirizwa mu ruhame ahakorewe icyaha, ndetse icyaha cyamara kubahama urutonde rwabo rukamanikwa ku biro by’Imirenge bakomokamo nka ba ruharwa bose, kuko byabera abandi isomo ryo kwirinda iki cyaha.

Barifuza ko abahamwe n'icyaha cyo gusambanya abana bashyirwa ahagaragara
Barifuza ko abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana bashyirwa ahagaragara

Mu nama yahuje abafite aho bahuriye no kurengera umwana n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare na Rwimiyaga, imwe mu Mirenge igaragaramo cyane isambanywa ry’abana, ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, hagaragajwe ko iki cyaha kigikorwa cyane ahanini kubera ko hari abatazi ibihano bihabwa abagikoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko abakekwaho icyaha cyo gusambanya abana bakwiye kujya baburanishirizwa mu ruhame, kugira ngo abaturage bamenye uburemere bwacyo.

Ati “Hari abantu bataramenya igihano cy’iki cyaha, hari abantu tujya dufata kubera imiterere y’aho dukorera, hakaba n’umuntu bazana mu buryo ubona bumuha amahirwe yo kuba yatoroka ariko kubera kutamenya uburemere bw’igihano cy’iki cyaha, ukabona bamuzanye yumva ntacyo bimubwiye, yamara kugera mu bandi bafungwa bamubwira igihano, hari abaduha amakuru ko iyo abimenya kare aba yaratorotse.”

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko hari abantu benshi bafite imyumvire itariyo kuri iki cyaha bitewe n’amateka y’aho bakuriye.

Yagize ati “Hari ukubwira ati ‘umugore wanjye sinamushatse afite imyaka 15, ntiyababyaye bose?’ Niba bikiri mu mitwe yacu twebwe ababyeyi ntabwo byaranduka, ariko kwigisha bisaba guhozaho.”

Kabatesi avuga ko icyaha cyo gusambanya abana giteye inkeke, bityo abagikora bakwiye gushyirwa ku karubanda nka ba bihemu nk’uko bigenda ku bambuye Banki.

Ati “Turasaba ko ubushinjacyaha bwajya bumanika ba ruharwa mu gusambanya abana ku biro by’Imirenge bakomokamo nk’uko Banki zimanika abazambuye, kugira ngo abaturage bose babimenye. Bizafasha n’abandi gutinya gukora icyo cyaha kuko nta wishimira kugaragara mu bibi.”

Mu Karere ka Nyagatare gusa, kuva muri Nyakanga kugera ku wa 31 Ukuboza 2023, abana 102 bari munsi y’imyaka 18 ni bo byamenyekanye ko basambanyijwe.

Zimwe mu mpamvu ziri ku isonga mu gutuma aba bana basambanywa, harimo amakimbirane mu miryango, ababyeyi guteshuka ku nshingano zo kurera, ubusinzi n’ubusambanyi mu miryango n’ibindi.

By’umwihariko mu Karere ka Nyagatare cyane mu Mirenge igaragaramo ubworozi cyane ngo hari abana b’abakobwa bajya kumesera ku mariba (Valley dams), bakahahurira n’abashumba bashoye inka, abaragirana n’abashumba rimwe na rimwe banywa ibiyobyabwenge, ndetse no kujya gushaka inkwi mu nzuri bwije aho bahurira n’abashumba.

Umwana w’umukobwa twahaye izina rya Uwimpuhwe Alice, wo mu Murenge wa Nyagatare, yatewe inda afite imyaka 15 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Karere ka Kirehe, aho yigaga ataha kwa nyirakuru ubyara nyina.

Kabatesi yifuza ko abahamwe n'icyaha cyo gusambanya abana urutonde rwabo rwajya rumanikwa ku Mirenge bakomokamo
Kabatesi yifuza ko abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana urutonde rwabo rwajya rumanikwa ku Mirenge bakomokamo

Avuga ko umusore wamuteye inda yamutegeye nzira avuye gukamisha (kwakira) mu rwuri rwa nyirakuru, aramusambanya ku gahato ndetse ngo atera n’induru ariko ntiyatabarwa kubera imiterere y’aho hantu.

Yagize ati “Nagiye mu gikumba gukamisha hari nimugoroba, ngarutse mpura n’umuhungu twari tuziranye ariko atari inshuti byo kuba twaryamana. Yarambwiye ngo muhe ndanga ahita anshyira hasi aransambanya, mvuza induru ariko ni ahantu hadatuwe nta wantabaye, nyuma y’igihe mbona mfite inda.”

Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko gusubira mu mashuri byababereye ingorabahizi, kuko babuze abo basigira abana babo kuko hari abo imiryango yabo itemera gusigarana abana, kandi bakaba batanabatwara mu miryango y’ababateye inda kuko n’ubwo baba bemera abana batemera kubarera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo aba bagome bajye batangarizwa igihugu n’isi yose bo gatsindwa n’Imana aba ba ruhekurababyeyi.

iganze yanditse ku itariki ya: 3-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka