Nyagatare: Barashinja RFTC kubogama ku hemewe guparika akanya gato
Abashoferi ba Taxi mu Karere ka Nyagatare barashinja RFTC kubateranya n’abakiriya ibabuza guhagarara ahitwa kwa Ngoga nyamara Coaster zo zikabikora.
Hashize igihe kigera ku mezi hafi 6 abashoferi batemererwa guhagarara ku muhanda ugana ku Bitaro bya Nyagatare no ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare aho bita kwa Ngoga.

Abashoferi bavuga ko iki cyemezo kibabangamiye kandi kibateranya n’abagenzi. Rwigaba Sam, umwe muri bo, avuga ko ikibabaje ari uko imodoka nini za Coaster zo zemererwa kuhahagarara by’akanya gato zigakuramo abagenzi nyamara Taxi Mini Bus yo ikaba itabyemererwa.
agira ati “ RFTC iraduteranya n’abagenzi. Yatubujije guhagarara kwa Ngoga nyamara Coaster zikahahagarara. Urumva nta mugenzi wakongera kuntega ahubwo ahita yitegera Coaster ihahagarara.”
Uvuye Ryabega, ubanziriza ahitwa kwa Ngoga mu marembo y’mujyi wa Nyagatare, hakaba hafasha abagana ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima cya Nyagatare.
Ntambabazi Etienne, Umuyobozi wa Koperative y’Abashoferi ba Taxi mini bus mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo, avuga ko kudahagarara kwa Ngoga bireba buri modoka yose itwara abagenzi.

Ngo ni icyemezo cyafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare n’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abashoferi ba Taxi mu Rwanda RFTC, hagamijwe guca akajagari mu mujyi.
Kuba abarwayi bagezwa muri gare barengejwe umuhanda w’aho bagana ngo hari imodoka yagenewe kubasubizayo ikabageza ku ivuriro ndetse ikanabakurayo ikabageza muri gare ku buntu bakongera bagatega bagataha.
Ati “Ni icyemezo twafashe dufatanije na Polisi kugira ngo duce akajagari mu mujyi. Na Coaster ntizemerewe kuhahagarara kuko bikozwe Polisi irabandikira. Abagenzi ni abami twabashyiriyeho imodoka y’ubuntu.”
Abagenzi bo, ahanini usanga bijujutira abashoferi bavuga ko banga kuhahagarara ku bushake.
Umushoferi wa Taxi Minibus uhafatiwe na RFTC acibwa amande y’ibihumbi 10 mu gihe Polisi yo imwandikira guhagarara nabi agacibwa ibihumbi 25.
Ohereza igitekerezo
|