Nyagatare: Barasaba kubakirwa isoko, ubuyobozi bukavuga ko butarabona ubushobozi
Mugihe abarema isoko rya Rwimiyaga bifuza kubakirwa isoko rinini ryahuriramo abacuruzi bose ndetse n’iry’ibiribwa ryatangiye kwangirika rigasanwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko butarabona ubushobozi ariko nanone bukavuga ko buzegera abikorera bakaba bafatanya.
Isoko rya Rwimiyaga ni rimwe mu masoko yo mu Karere ka Nyagatare riremwa n’abantu benshi kuko ribamo abacuruzi barenga 600 baturutse hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba.
Mu bacuruzi bacururiza muri iri soko, abakorera ahubakiye ntibagera no ku 100 kuko umubare munini ari uw’abacururiza hasi, abandi bakifashisha udutanda twubakishije ibiti.
Munezero Manasseh umucuruzi w’imyambaro avuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi kuko izuba rituma imyambaro bacuruza icuya (guta umwimerere).
Agira ati “Izuba rikunze gucuyura imyenda nk’amarayiti, tishati (T-Shirt), amacabarara, izuba rirayanduza, imvura yagwa imyenda ikajyaho ibizinga cyane imyenda y’umweru kandi iyo uyimeshe itakaza ibara ryayo ry’umwimerere, ubwo igihombo kikaba kirinjiye.”
Uretse ibyo ariko ngo n’ubuzima bwabo ntibuba bumeze neza kubera izuba ryinshi ndetse ngo n’umuyaga waza ivumbi rikuzura ku myambaro bacuruzi.
Yifuza ko bishoboka bakubakirwa isoko kugira ngo batandukane n’ibihombo kuko bakorera ahantu habatera ibihombo kandi batanga imisoro.
Ati “Batwubakiye isoko baba batubyaye rwose, twakorera ahantu hasakaye tugatandukana n’ibihombo biterwa n’imvura n’izuba ndetse n’ivumbi. Ikindi abajura batwiba bagabanuka kuko mu nzu wabona uko ukurikira ukwibye.”
Abacururiza ahubakiye na bo bavuga ko hangiritse cyane ku buryo bibateza igihombo cyane cyane mu bihe by’imvura n’izuba, bakifuza ko ahangiritse hasanwa bagakorera ahantu heza.
Aganira na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko umwaka w’ingengo y’imari ushize hubatswe amasoko atatu naho uyu mwaka hubakwa amasoko mato ane, umwaka utaha w’ingengo y’imari hakazubakwa isoko rya Karangazi.
Avuga ko isoko rya Rwimiyaga ritarabonerwa ubushobozi bwo kuryubaka n’ubwo bizwi neza ko rikenewe ariko akizeza ko bazarishyira muri gahunda.
Ikindi ariko ngo haratekerezwa uko bafatanya n’abikorera isoko rikaba ryakubakwa mugihe Akarere katarabona ubushobozi ubwako.
Yagize ati “Rwimiyaga ntabwo turabona ubushobozi bwo kuryubaka ariko ni ibintu bigaragara ko bikenewe ubwo naryo tuzareba uko twabona ubushobozi naryo turishyire kuri gahunda nk’uko twubaka ahandi.”
Akomeza agira ati “Ariko Rwimiyaga kubera ko hari abacuruzi bafite ubushobozi mu by’ukuri twareba uko twanafatanya nabo, ubundi isoko hari n’ukuntu PSF babishoboye tugafatanya cyangwa ubwabo babishoboye bakaryubaka byaba byiza.”
Uretse isoko rya Karangazi rizubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari itaha, ubu hakaba hubakwa isoko rito rya Gatebe mu Murenge wa Rwimiyaga, naryo rije rikurikira irya Mimuli, Gatunda na Rukomo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|