Nyagatare: Barasaba ko ubutaka Ingabo za RPA zabanje gufata bukwiye kubahwa bukajya busurwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, avuga ko ubutaka Ingabo za RPA zabanje gufata ku butaka bw’u Rwanda ahitwa ‘Santimetero’ bukwiye kwitwa ‘ubutagatifu’ kuko ari bwo bwatumye u Rwanda ruba Igihugu cyubashywe buri wese yifuza gusura.

Byari ibirori bikomeye mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye i Gikoba
Byari ibirori bikomeye mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye i Gikoba

Yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 30 Kamena 2022 mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye i Gikoba ahubatswe indake ya mbere yabagamo umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu ari nabwo butaka bwa mbere ingabo za RPA zafashe mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Mu kiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, Umuyobozi mukuru mu ngabo z’Igihugu ushinzwe guhuza abasirikare n’abaturage, Lt Col Vincent Mugisha, avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye uru rugamba rubaho zatejwe n’abakoloni bazanye amoko, yamamazwa na Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bituma bamwe mu Banyarwanda bahungira mu bihugu bituranyi.

Uretse abahunze, ngo n’abasigaye mu gihugu ntibari bamerewe neza kuko babagaho batotezwa, abandi babayeho nabi.

Abahunze ngo bagerageje gutaha mu mahoro ariko barangirwa hitwajwe ko Igihugu cyuzuye, ku buryo hajemo abandi bitashoboka.

Ibihugu byari bicumbikiye izo mpunzi ngo na byo byageze igihe birabirukana, bagarutse Igihugu cyabo cyanga kubakira kibita abanyamahanga.

Ati “Rimwe na rimwe hari igihe njya mvuga ngo abo batugiriye nabi hari igihe mbihindura nkavuga ngo batugiriye neza. Ikikubabaje buri gihe kigusaba gutekereza cyane kuko byabaye ngombwa ko bamwe mu Banyarwanda bari muri Uganda binjira mu gisirikare cya Museveni, iyo batababazwa bakaba abo mu buzima bumeze neza nta n’ubwo twajyaga gutaha.”

Avuga ko bamaze gushyira Museveni ku butegetsi biyambuye ibyubahiro bari bafite n’imishahara bahabwa, bahitamo gushaka Igihugu cyabo binyuze mu muryango wa RPF.

Binjira ku mupaka wa Kagitumba, ngo umunsi wa mbere waraboroheye ariko iyakurikiye iba ikibazo gikomeye kuko batakaje umuyobozi w’urugamba batangira gutsindwa umusubizo, bongeye kwisuganya bahitamo guhindura uburyo bw’imirwanire berekeza inzira igana mu Majyaruguru ahari imisozi.

Ngo nyuma yo gukora ibitero ahantu hatandukanye kandi bakabona intsinzi, bahisemo gufata ubutaka mu Gihugu ari bwo bwiswe santimetero bungana na kilometero zirindwi kuri enye uvuye ahitwa Kaborogota ukagera Shonga.

Ku wa 05 Nyakanga 1991 nibwo ingabo z’Inkotanyi zageze i Gikoba ahari indake y’umuyobozi w’urugamba, atangira gutanga amabwiriza y’imirwanire, birangira santimetero ivuyemo Igihugu cyose.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, witabiriye igitaramo cyo kwibohora, yavuze ko iki gitaramo gifite igisobanuro gikomeye kuko gisobanuye aho Abanyarwanda bageze n’ahazaza h’Igihugu.

Kuba cyabereye ku butaka bwa mbere RPA yafashe ndetse bugaturaho uwari umuyobozi w’urugamba, asanga bukwiye kwitwa ubutaka butagatifu kuko ari bwo bwagennye uko Igihugu kimeze ubu ku buryo gisigaye gisurwa n’ibikomangoma.

Ingabire Assumpta asanga ubu butaka bukwiye kubahwa
Ingabire Assumpta asanga ubu butaka bukwiye kubahwa

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza abayobozi twese turi aha, abaturage, kugira ngo tuze kuri ubu butaka bwa Gikoba. Nahoze ntekereza ngo kuki bwo tutabwita ko ari ubutaka butagatifu? Kubera ko intekerezo twumva mu mateka zirakomeye.”

Akomeza agira ati “Ni zo zatumye Inkotanyi zihagarika Jenoside, ni na zo zatumye Igihugu kigeze aha, Igihugu gisigaye gisurwa n’Ibikomangoma.”

Ashingiye ku gitekerezo cy’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bw’uko buri mwaka hazajya haba urugendo n’igitaramo cyo kwibohora, Minisitiri Ingabire yavuze ko iki gitekerezo gikwiye gushyigikirwa kuko bizafasha urubyiruko rw’Igihugu cyose kubwirwa amateka rwibonera n’amaso.

Yasabye urubyiruko kugira inyota yo kumenya amateka y’Igihugu cyabo ndetse no kuyasobanurira abatayazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

butagatifu ni ugukabya no guhakishwa amagambo

mahame yanditse ku itariki ya: 7-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka