Nyagatare: Barasaba ko ikiraro cya Mirama cyakorwa kuko cyahagaritse ubuhahirane

Abaturage bakoresha ikiraro Mirama-Rurenge, kiri ku mugezi w’Umuvumba, baribaza igihe kizakorerwa dore ko hagiye gushira umwaka nta modoka zihanyura uretse abanyamaguru, naho moto n’amagare bigakoresha uruhande rutacitse, bagasaba ko cyakwihutishwa gukorwa kuko cyahagaritse ubuhahirane.

Iki kiraro kigiye kumara umwaka kitanyurwaho n'imodoka
Iki kiraro kigiye kumara umwaka kitanyurwaho n’imodoka

Umuturage w’Umudugudu wa Mirama, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Igirukwayo Theophile, avuga ko kuba iki kiraro kidakoreshwa uko byari bisanzwe byahagaritse ubuhahirane hagati yabo n’abo muri Rukomo.

Ati “Uretse kuba imodoka zitahaca n’abantu ni ukuhaca wigengesereye, urumva guhahirana n’abo hakurya biragoye cyane. Nk’ubu moto kuhanyura ni nko kwiyahura, umuntu arareba agasanga atazenguruka Cyabayaga kandi atuye Rurenge, akanyura kuri aka kantu gato kasigaye.”

Hakizimana Felicien, ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, avuga ko iki kiraro kigiye kumara umwaka gifunzwe ariko kidakorwa.

Avuga ko n’ubwo bahanyuza abantu babizi neza ko ari amakosa, kuko hari n’abajya bahakorera impanuka Imana igatabara.

Ati “Urabona ko cyapfuye iyo uhageze nawe uritonda, benshi bagwamo ariko nyine Imana ikadutabara. Nta bundi buryo tuba dufite kuko umuturage wa Rurenge ntiwamuca amafaranga yo kuzenguruka Cyabayaga ngo abyemere, ukemera ukishora.”

Yifuza ko iki kiraro cyakorwa kugira ngo bongere bahahirane na bagenzi babo ba Nyagatare, kuko bidakorwa neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko guhera umwaka w’ingengo y’imari ushize, harebwe ibiraro byangiritse byakoreshwaga ndetse n’ibyangiritse burundu, hakorwamo icyo mu kirere gihuza Abaturage b’Akagari ka Kabare ndetse na Cyenjojo mu Murenge wa Rwempasha, icya Rwinsheke gihuza Umurenge wa Mukama n’uwa Gatunda, ndetse n’icya Cyenkwanzi mu Murenge wa Gatunda.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari nabwo ngo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi (RTDA), hari ibindi bine bizakorwa harimo icyo mu kirere n’igihuza Umurenge wa Nyagatare na Rukomo, Mirama-Rurenge.

Ati “Ikiraro tuzakora cya mbere ni icya Mirama ku bufatanye na RTDA, turibwira ko mu gihe kitari kinini turibube dutangiye kugikora, hirya yacyo n’ikindi cyacitse mu gishanga cy’umuceri nacyo kijya Rukomo.”

Naho ku biraro bikora ariko bitameze neza cyane nk’igihuza Umujyi wa Nyagatare, werekeza mu Murenge wa Rwempasha na Tabagwe, ndetse n’icya Cyabayaga-Rukomo ngo hagiye gutangazwa isoko ry’amabati abigize kugira ngo irishaje rijye risimbuzwa irishya, mu gihe hataraboneka ubushobozi bubyubaka mu buryo burambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka