Nyagatare: Baranengwa kugira abana bagwingiye nyamara haboneka amata n’ibiribwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, ntiyumva ukuntu Akarere ka Nyagatare kabonekamo umusaruro mwinshi w’ibihingwa ndetse n’umukamo mwinshi w’amata ariko kakarenga kakagira abana bagwingira.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare, hagaragajwe ko mu Karere ka Nyagatare umusaruro w’ibigori, ibishyimbo n’umuceri ugenda wiyongera buri mwaka kubera guhuza ubutaka bunini bugahingwaho igihingwa kimwe cyatoranyijwe.

No mu bworozi hagaragajwe ko umukamo w’amata ugenda wiyongera buri mwaka kubera gahunda yo kuvugurura ubworozi hororwa inka zitanga umukamo ku buryo ku mwaka hatangiye kuboneka litiro zisaga miliyoni 21.

Nyamara mu bushakashatsi buheruka bwagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare abaturage 44% bari mu bukene naho 20% bakaba mu bukene bukabije.

Ni mu gihe kandi ku bana bari munsi y’imyaka itanu, mu Karere ka Nyagatare 30% bafite ikibazo cyo kugwingira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y;abaturage, Ingabire Assumpta, yibaza ukuntu umusaruro w’ibihingwa n’umukamo w’amata uboneka ntacyo bimarira abaturage ku buryo bagera aho bagwingiza abana.

Ati “Nyakubahwa Meya yavuze ngo mufite umukamo wa miliyoni 21 ku mwaka, mwasobanura mute ko dufite abana bagwingiye 30% bari munsi y’imyaka itanu muri Nyagatare? Mumbwire.”

Avuga ko ikibazo cyo kugwingira hari uturere cyavugwamo abantu ntibabigireho ikibazo kinini cyane nk’ahari ubutaka butera bakeneye ubundi bufasha ariko bidakwiye mu Karere ka Nyagatare keza cyane kandi kakabona umukamo mwinshi w’amata.

Avuga ko 30% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye ari benshi cyane ku buryo hakwiye gushyirwaho gahunda ihoraho yo kwita ku babyeyi batwite haherewe ku bagiye gushyingiranwa bakigishwa gutegura indyo yuzuye no kwita ku buzima bw’abana.

Agira ati “Ba gitifu mwigishe bariya bantu bagiye kubana, uburyo umuntu afata umwana, uburyo agirirwa isuku, bya bindi byose bimurinda kugwingira, inshuro umwana agomba kurya. Iyo mico yo kudashaka guhindura ibintu nk’abayobozi dukwiye gutahana ingamba zo kuyireka rwose.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Assumpta Ingabire, yasabye abayobozi b'i Nyagatare kurandura igwingira
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Assumpta Ingabire, yasabye abayobozi b’i Nyagatare kurandura igwingira

Yasabye aborozi kwigomwa litiro y’amata ku munsi bakayigenera abaturanyi bafite abana ariko badashobora kubona amafaranga yo kuyagura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Steven, avuga ko bamaze gufata gahunda yo gutuma umubare w’abana bagwingira ugabanuka aho bitabwaho ku bufatanye n’ibigo nderabuzima.

Avuga ko kuba Akarere gakungahaye mu bukungu bitavuze ko abantu bose bazi gutegura indyo yuzuye ari na byo bagiye kwibandaho.

Agira ati “Nk’uko mubivuga koko nta kibazo cyo kugwingira twakabaye dufite, yego hari abaturage badafite imibereho myiza muri rusange tugomba guherekeza ariko tugomba kubigisha no kugabura ibyo bafite.”

Kayitesi Emertha, umuturage w’Akagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli avuga ko kugwingira kw’abana ahanini biterwa n’ababyeyi basesagura ibyo bejeje ntibateganyirize umuryango bafite.

Ati “N’ubwo tweza abantu benshi umutungo barawusesagura, ntibite ku rugo, ufite umuryango aho kuwitaho we akita mu kugurisha ya myaka, abana bakabura icyo barya bakagwingira.”

Avuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko abantu bahinduye imyumvire bakarekera aho gusesagura umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka