Nyagatare: Baramarwa impungenge ko idamu yabo itazagenda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burahumuriza abaturage b’Imidugudu ikoresha amazi ya Valley dam (ikidendezi) ya Gihorobwa ko impeshyi izarangira hamaze kuboneka igisubizo cy’amazi yamaze kurenga umucungiro, bigatera abaturage impungenge ko rimwe buzacya basanga amazi yose yagiye.

Iyi Valley dam ikoreshwa n’abaturage cyane aborozi bo mu Midugudu ya Gihorobwa na Mugari mu Kagari ka Rutaraka ndetse n’Umudugudu wa Mirama ya mbere mu Kagari ka Nyagatare.
Yacukuwe mu mwaka wa 2003 hagamijwe gufasha aborozi bambutsaga inka umuhanda wa kaburimbo bajya kuzuhira ku mugezi w’Umuvumba.
Guhera mu mwaka wa 2020, iyi Valley dam yaruzuye ku buryo na nayikondo ebyiri zifashishwaga mu kubonera abaturage amazi meza ndetse n’amatungo mu gihe yakamye zose zirengerwa ndetse amazi agera no mu butaka bw’abaturage buyikikije.
Aba baturage bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba kwimurwa kugira ngo bashake ahandi ubutaka ndetse ubuyobozi bukaba bwaremeye gushaka igisubizo kizabanyura n’ubwo kitaraboneka.

Ku rundi ruhande ariko uko imvura yakomezaga kugwa ninako amazi yiyongeraga ndetse bigera n’igihe arenga umucungiro amanuka mu mirima y’abaturage bahegereye.
Umuturage witwa Radjab, wimutse aho yari atuye kubera gutinya kujyanwa n’amazi avuga ko n’inzira yari ihari nayo itakiri nyabagendwa.
Ati “Ubundi abaturage ba hano haruguru (Gihorobwa), bajya Nyagatare ndetse n’abava Rutaraka baza inaha bakoreshaga iyi nzira yo ku mucungiro hejuru no munsi yawo ariko urabona ko hari amazi atemba ntawatinyuka kuhanyura ubu barazenguruka.”
Kurenga umucungiro kw’amazi byateye impungenge abasanzwe bakoresha aya mazi cyane cyane aborozi kuko bakeka ko igihe gishobora kugera ugacika amazi yose akagenda.
Ngwije Wilson, avuga ko ubundi iyi Valley yari yarababereye igisubizo kuko no mu gihe cy’impeshyi batari bakibura amazi y’inka zabo ariko hari impungenge ko amazi yose ashobora kuzagenda burundu.
Yagize ati “Mbere y’uko aya mazi anyura hejuru y’umucungiro yabanje kunyura hasi yawo. Numara kunywa amazi menshi uzatenguka wose amazi awujyane bucye mu gitondo amazi yose yagiye.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Amashyamba n’Umutungo kamere, Shyaka Kenneth, avuga ko ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare, Rwanda Water Board na RAB barimo gukora inyigo y’uburyo haboneka igisubizo kirambye harimo kuzamura umucungiro wa Valley dam.
Avuga ko iyi mpeshyi izarangira imirimo yo kwita ku mazi y’iyi Valley dam yarangiye ku buryo imvura izagwa ikibazo cyarakemutse.
Agira ati “Nta mpungenge z’uko umucungiro wacika amazi yose akagenda kuko yahawe inzira y’agateganyo kandi ari mu gihe cy’impeshyi ntakibazo ahubwo ni ukuba twabitunganyije igihe amazi azaba yongeye kuba menshi imvura iguye.”
Kuri ubu amazi y’iyi Valley dam anyura hejuru y’umucungiro anyura mu masambu y’abantu batanu mbere y’uko yinjira mu kiraro kinini kiyerekeza inzira igana ku mugezi w’Umuvumba nabyo bigatera impungenge ko mu gihe amazi yaca umucungiro n’umuhanda ujya Mirama ya mbere wacika kuko ufite akararo gato.
Ohereza igitekerezo
|