Nyagatare: Baramagana abica ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe i Gakirage

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Twagirayezu Emmanuel, avuga ko ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe mu Kagari ka Gakirage mu karere ka Nyagatare yicwa, bakaba bamagana icyo gikorwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage
Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage

I Gakirage mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu hari hatuwe n’aborozi babaga mu byitwa amaranshi (Inzuri). Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, ngo Interahamwe zahawe imihoro n’ibibiriti maze zijya kwica ndetse no gutwikira Abatutsi.

Twagirayezu ati “Ingabo za Leta icyo gihe zifatanyije n’iz’Abazayirwa ndetse n’Abafaransa, baraje bararasa cyane ku manywa y’ihangu. Zisoje haza interahamwe ziturutse hariya Cyabayaga maze ziratwikwa, zirica ndetse zinyaga inka zijya kurya”.

Twagirayezu avuga ko abiciwe i Gakirage imibiri yabo yabuze burundu kubera ko abazi aho iherereye banze gutanga amakuru.

Asaba abazi aho imibiri y’Abatutsi biciwe i Gakirage iri kuhagaragaza, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Agira ati “Mu mwaka wa 2018, umusaza witwa Sebarera Potien yemeye gutanga amakuru y’aho iyo mibiri iherereye ndetse no kutubwira abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, ariko baraye bamwishe babeshya ko yiyahuye”.

Uretse kwica abashatse kugaragaza aho imibiri y’abishwe iri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, n’abacitse ku icumu babuze ababasaba imbabazi.

Mukankuranga Edith avuga ko ababazwa cyane no kuba ababahekuye batabasaba imbabazi ahubwo bagashaka kuzihabwa bishyuye amafaranga.

Ati “Uwampekuye abo mu muryango, we baraje ngo bampe miliyoni enye muhe imbabazi, ndabyanga kuko icyaha ni gatozi mbabwira ko ari we ugomba kuzinsaba ariko we yarinangiye ahubwo nta rukiko atagezemo aburana ahakana”.

Ku wa 08 Ukwakira 1990, ni bwo Abatutsi ba Gakirage bishwe, magingo aya hakaba hamaze kumenyekana Abatutsi 40 bapfuye kuri iyo tariki ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka