Nyagatare: Baracyavoma ibirohwa kandi barahawe amazi meza

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Kabare ya mbere Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha baracyakoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba nyamara barahawe amazi meza ya robine.

Hashize imyaka ibiri muri uyu Mudugudu bahawe amazi meza dore ko nabo bahoraga bayifuza ndetse banizeza ko bayabonye batakongera gukoresha ay’umugezi w’Umuvumba baturiye.

Muri uyu Mudugudu hari ivomo rusange ndetse n’abafite ubushobozi babashije kuyakurura bayageza mu ngo zabo.

Usengumuremyi Cassim ukoresha iri vomo avuga ko iyo yabonye abantu benshi ku munsi havomwa amajerekani hagati ya 50 na 60 uyu mubare ngo ushobora kurenga cyane igihe cy’imvura kuko amazi y’umugezi aba asa nabi cyane.

Avuga ko ahanini amazi avomwa ku ivomo rusange ari ayo kunywa naho akoreshwa indi mirimo yose ngo ni avomwa mu mugezi w’Umuvumba.

Ati “Abenshi bavoma icyambu kuko ngo nicyo cyabareze. Ni ukuvuga ngo amazi yo kunywa niyo baza kugura hano naho akora indi mirimo yose ava ku cyambu keretse iyo cyuzuye nibwo bashobora kuza hano kugura n’ayo gukoresha ibindi.”

Hari ariko n’abitwaza ko impamvu bagikoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba ari uko hari ivomo rusange rimwe ku buryo hahora umurongo muremure.

Umwe ati “Ivomo rusange bajyayo ariko baba ari benshi umurongo urava nk’aha ukagera iyo ngiyo nawe ugende urebe. Ariko ayo kunywa bayakura ku ivomo rusange ariko ayo gukora indi mirimo bajya ku cyambu.”

Nyiranizeyimana Marie Solange twasanze ku ivomo avuga ko bibabaje kubona Leta ibaha amazi meza ariko bagenzi babo bakayarengaho bakajya kuvoma ashobora kubatera indwara.

Yagize ati “Ushobora kunywa icyambu ukarwara ariko unyoye aya meza ntiwarwara. Kuvoma ibiziba ni ubushake bwabo si ubukene none se twe abenshi bayavoma tubarusha amafaranga?”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage babereka ibyiza byo gukoresha amazi meza.
Avuga ko bagiye kwifashisha abafashamyumvire kugira ngo bafashe abaturage kumenya akamaro ko gukoresha amazi meza n’ibibi byo gukoresha amabi.

Ati “Kwigisha ni uguhozaho ariko tugiye kwifashisha abafashamyumvire bari mu Mudugudu bareke abaturage ibibi byo gukoresha amazi mabi ndetse n’ibyiza byo gukoresha ameza buhoro buhoro bazagenda bahinduka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka