Nyagatare: Bambuwe n’uwo batazi wabizezaga amamiliyoni

Abagore 10 bo mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, bari mu gihirahiro nyuma yo guha amafaranga umuntu batazi wiyise umukozi w’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT) mu Murenge wa Rwempasha, wabizezaga ko bazabona amafaranga menshi aturutse ku nyunganizi uyu mushinga utanga mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibi byabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2023, aho ngo uwo musore bivugwa ko yitwa Ishimwe Patrick, yakoresheje mushiki we, Uwineza Chartine, wari wimukiye mu Mudugudu wa Gihorobwa vuba avuye Rwempasha, akaka abagore bari munsi y’imyaka 35 amafaranga 7,000 kugira ngo bazahabwe inkunga nyunganizi ya CDAT.

Dushimimana Liberathe, umwe muri aba bagore, avuga ko uwabashishikarije gutanga amafaranga yari intumwa ngo y’umukozi w’umushinga, wagombaga kubateza imbere binyuze mu kubaha inguzanyo izishyurwa mu myaka 12 kandi ku nyungu nkeya.

Ati “Yagiye mu ngo zigera ku 10 ashaka abagore bari munsi y’imyaka 35, avuga ko uwo mushinga ushaka kuduha amafaranga yo kwiteza imbere ariko akaba ari inguzanyo izishyurwa mu myaka 12. Buri rugo rwamuhaye 5,000 none nyuma azakuvuga ngo tumuhe 2,000 byo gusohora iki gipapuro.”

Bategereje amamiliyoni baraheba, ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, bafata umugore mugenzi wabo bahaye ayo mafaranga abizeza ko musaza we agiye kubahesha agatubutse, bamujyana kuri RIB Sitasiyo ya Nyagatare.

Icyakora na we yarisobanuye arataha basabwa kujya gushaka umukozi w’uwo mushinga mu Murenge wa Rwempasha.

Kigali Today yagerageje gushakisha aba bombi ariko ntihaboneka n’umwe. Gusa umugabo w’uyu mugore wahawe amafaranga avuga ko koko yatumwe na musaza we.

Avuga ko akimara guhura n’ikibazo yahamagaye uwakimuteje, na we amusaba kubwira ababahaye amafaranga kugana aho BDF ikorera, bakabamenyesha uburyo bazabona amafaranga bifuje.

Yagize ati “Ikibazo kikimara kuba yahamagaye Patrick amubwira uko byamugendekeye, na we amusubiza ko yababwira bakajya kuri BDF ikabafasha kubona amafaranga basabye. Hari abatse Miliyoni imwe yemwe hari uwatse Miliyoni 20.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga CDAT, mu Turere twa Nyagatare na Gicumbi, Habumugisha Vedaste, avuga ko aya mafaranga yo kunganira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, asabwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bigakorwa na nyirubwite kandi ku buntu.

Ati “Ni ibintu bizwi byanyujijwe mu bitangazamakuru byinshi. Umuntu wifuza kunganirwa ni we ubyikorera we ubwe anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ku buntu, hanyuma abemerewe bagakora imishinga bakayijyana kuri BDF. Ntabwo umuntu yaguha urupapuro ngo uvuge ngo wemerewe gufashwa cyangwa ntiwemerewe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Kamu Frank, nyuma yo kubaza abantu batandukanye, yavuze ko uwo muntu, Ishimwe Patrick, atamuzi kuko atigeze aba umukozi w’uyu Murenge, ahubwo ari umutekamutwe.

Ubundi umuntu wemerewe kunganirwa na CDAT, umushinga ubarizwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yunganirwa 50% by’umushinga we ariko nanone utarengeje Miliyoni 100. Aya mafaranga kandi na yo ngo ntayahabwa mu ntoki.

Ikindi ni uko iyi nyunganizi itareba ikiciro runaka cy’abantu, ahubwo buri Munyarwanda wese ayemerewe mu gihe afite umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Uwishyuye yahabwaga urupapuro rw'uko yemerewe inyunganizi ya CDAT
Uwishyuye yahabwaga urupapuro rw’uko yemerewe inyunganizi ya CDAT
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka