Nyagatare: Bamaze umwaka bategereje ingurane y’imitungo yabo

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu w’Akamonyi n’uwa Cyabayaga mu Kagari ka Cyabayaga Umurenge wa Nyagatare mu Karereka Nyagatare, bavuga ko bamaze umwaka urenga bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo, bakaba barahebye.

Amazu amwe yasigaye hejuru y'umukingo kuburyo kuyinjiramo bigoranye
Amazu amwe yasigaye hejuru y’umukingo kuburyo kuyinjiramo bigoranye

Bampire Berina avuga ko inzu ye yakodeshaga abantu yaguye mu kwezi kwa Mata 2019 kubera itsindagirwa ry’umuhanda, ariko kugeza uyu munsi akaba atari yahabwa ingurane yayo.

Ati “Jyewe barambariye nyuma y’aho gato inzu ihita igwa kubera imashini itsindagira, ubukode nayikuragamo sinkibubona none n’ayo bambariye nasinyiye narayabuze”.

Nikuzwe Clement we avuga ko imitungo yabo yabazwe kuwa 21 Mutarama 2019, kuwa 23 Werurwe berekwa ingurane ndetse baranayisinyira.

Avuga ko guhera ubwo bategereje amafaranga baraheba. Yibaza ukuntu ababariwe nyuma baba barabonye ingurane yabo bo bakaba batarayibona.

Abishyuwe mbere bamaze kwimuka
Abishyuwe mbere bamaze kwimuka

Agira ati “Hariya Cyabayaga babariwe nyuma yacu ariko barishyuwe, twebwe reka turacyategereje twarahebye. Reba uyu mukingo ndi hejuru, nibeshyeho gato nahita ngwa mu muhanda, ubu abana ni ukubakingirana mu mazu”.

Niyikora Eric we ntiyari muri gahunda y’abagomba kwimurwa kuko inzu ye iri muri metero eshatu uvuye ku muhanda. Avuga ko itsindagirwa ry’umuhanda ryamuteje ikibazo kuko inzu ye igiye kugwa ku buryo yayimutsemo.

Agira ati “Jyewe ubundi si ndi mu bagomba kwimurwa, ariko inzu y’umukecuru wanjye yarasadutse mpitamo kumukuramo ubu tubana iwanjye, narayobewe sinzi niba hari icyo bazamfasha”.

Niyikora avuga ko inzu yayimutsemo nyuma kugaragaza ubusate bukabije atinya ko yamugwa hejuru
Niyikora avuga ko inzu yayimutsemo nyuma kugaragaza ubusate bukabije atinya ko yamugwa hejuru

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko nubwo kwishyura bikorwa na RTDA, akarere kabikurikirana ku buryo buri munsi bavugana uko aho kwishyura bigeze.

Avuga ko kwishyura ingurane z’abamaze kubarirwa habayemo utubazo ariko twamaze gukemuka, ku buryo mu gihe cya vuba abaturage bazatangira guhabwa ingurane zabo.

Ati “Abaturage twabizeza ko vuba aha baza kubona ingurane zabo nubwo ntavuga umunsi, ariko RTDA tuvugana buri gihe kandi batwijeje ko ari vuba. Icyiza ni uko ntawe urara hanze kandi ikibazo cyabo turagikurikirana”.

Naho ku bo amazu yabo yatangiye kugaragaza ubusate kubera itsindagirwa ry’umuhanda, uyu muyobozi avuga ko bizasuzumwa na bo bakaba bafashwa.

Bampire ahagaze mu matongo y'ahahoze inzu ye avuga ko yategereje ingurane araheba
Bampire ahagaze mu matongo y’ahahoze inzu ye avuga ko yategereje ingurane araheba

Ariko nanone umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yibutsa abaturage bashakisha impamvu zose zatuma bahabwa ingurane ko bihemukira, kuko umuhanda bubabakiwe ari uwabo kandi ari bo uzagirira akamaro kanini.

Avuga ko ahubwo bakwiye kuvugurura amazu yabo bakitegura guhahirana n’uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse bakagura n’ubucuruzi bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka