Nyagatare: Bamaze umwaka batavoma amazi meza bari bahawe

Iyibwa ry’igikoresho cyifashishwaga mu gukurura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigakoreshwa mu kuzamura amazi ikuzimu (na cyo abaturage bacyita ‘Umurasire’) ryatumye iriba bavomagaho amazi meza ridakora abaturage batangira kuvoma amazi yanduye inka zikandagiramo.

Umurasire umwe waribwe amazi ntiyabasha kongera kujya mu kigega kiyajyana ku ivomo
Umurasire umwe waribwe amazi ntiyabasha kongera kujya mu kigega kiyajyana ku ivomo

Hashize umwaka urenga abaturage b’Umudugudu wa Gihorobwa akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare bahawe amazi meza y’iriba ryubatswe bita ‘Nayikondo’ akurwa munsi y’ubutaka.

Umurasire umwe waje kwibwa hashize amezi atatu gusa abaturage batangiye gukoresha ayo mazi.

Mazimpaka Fred, Umukuru w’Umudugudu wa Gihorobwa, avuga ko bahereye ubwo batakambira ubuyobozi ngo bubafashe bongere kubona amazi meza.

Ati “Hashize umwaka nayikondo idakora kubera umurasire umwe wibwe, twaratakambye ariko nta gikorwa, abaturage barakoresha amazi mabi cyane arimo imposha ( umwanda uba ku mazi yo mu iriba).”

Umurasire umwe wibwe hashize amezi atatu gusa abaturage batangiye kuvoma
Umurasire umwe wibwe hashize amezi atatu gusa abaturage batangiye kuvoma

Umuturage witwa Bacishubwenge Laurent avuga ko kutagira amazi meza byabateye indwara z’inzoka cyane mu bana.

Agira ati “Nayikondo yarapfuye tuyoboka idamu hepfo hariya, amazi yayo ni mabi inka nimwo zibera tuyasangira na zo kandi noneho na yo yakamye, asigayemo aranuka kubi ariko nta kundi turayavoma tukayakoresha inzoka zaratumaze cyane cyane abana.”

Bacishubwenge avuga ko abafite amagare bajya gushakisha aya robine mu midugudu ibegereye na yo y’imbonekarimwe bigatuma benshi bakoresha ay’umugezi w’Umuvumba.

Yifuza ko Leta yabafasha ikabakorera umurasire bakongera kubona amazi meza.

Rurangwa Steven, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko bagitegereje rwiyemezamirimo uzatsindira isoko ryo gusana nayikondo (amariba) zitagikora.

Avuga kandi ko mu rwego rwo guca imicungire mibi ituma ibikorwa by’amazi byangirika mu gihe gito, bagiye gushaka undi rwiyemezamirimo wegurirwa imicungire y’amazi agafatanya na komite z’abaturage.

Amazi abaturage bakoresha bayavoma rimwe na rimwe inka na zo zirimo kuyanywa
Amazi abaturage bakoresha bayavoma rimwe na rimwe inka na zo zirimo kuyanywa

Asaba abaturage by’umwihariko gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kuko iyo byangiritse ari bo bigiraho ingaruka.

Ati “Dutegereje rwiyemezamirimo uzatsindira isoko ryo gusana izo nayikondo noneho tukaziha undi uzicunga afatanyije na komite z’abaturage ariko nanone turasaba abaturage kujya bafata neza ibikorwa begerezwa kuko iyo byangiritse ari bo bahura n’ingaruka mbi.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 mu Karere ka Nyagatare hubatswe nayikondo nshya 25 zikoresha imirasire y’izuba, ariko ubu eshatu ntizikora. Imwe iba ifite agaciro ka miliyoni 17 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwagisubijemo se ?????

venuste yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka