Nyagatare: Bamaze imyaka 10 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ibikorwa remezo

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Rukundo ya mbere, Akagari ka Gacundezi, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bamaze imyaka 10 bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi ajya mu Kagari ka Kirebe bakaba barahebye.

Bategereje indishyi z'ibyabo baraheba
Bategereje indishyi z’ibyabo baraheba

Umwe muri abo baturage witwa Kongo James avuga ko mu mwaka wa 2011 aribwo batangiye gukora umuyoboro w’amashanyarazi ajya i Kirebe, ndetse n’umuyoboro w’amazi batema ibiti bye by’imbuto, ariko akaba yarategereje ingurane araheba.

Ati "Baraje baca mu mirima yacu batema ibiti byanjye by’imbuto, intoki bararimbura, banashyize ikigega cy’amazi mu mirima yacu, ntabwo baduhaye ingurane."

Akomeza agira ati "Babaruye ibyangijwe turanasinya ariko amafaranga yarabuze, niba barayariye ntawamenya."

Ikindi gishengura abo baturage ni uko ngo ibyo bikorwa remezo ntacyo bibamariye kuko batabonye amazi ndetse n’umuriro, kuko insinga zawo zica hejuru y’amazu yabo.

Aganira na RBA, Umuyobozi wa REG, Sitasiyo ya Nyagatare, Niyonkuru Benoit, yavuze ko icyo kibazo atari akizi ariko bagiye gufatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo gikemuke byihuse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Steven, avuga ko hagiye gukorwa igenzura kugira ngo hamenyekane impamvu abo baturage batishyuwe.

Ati "Mu busanzwe iyo igikorwa remezo kigiye gukorwa ahantu, habanza kubaho kumenya no kubarura ibizangirika hakabaho no kwishyura, ariko tuzareba niba hari abafite ikibazo tubashyire ku rutonde bishyurwe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu byo kwambura abaturage byabaye un sport national...

Luc yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka