Nyagatare: Bamaze imyaka 10 biruka inyuma y’ibyangombwa by’ubutaka

Bamwe mu Banyarwanda birukanywe mu Gihugu cya Tanzaniya mu 2013 bagatuzwa mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko kuva bahatuzwa bahawe ubutaka bakuraho ibyo barya ariko bimwa ibyangombwa byabwo, ku buryo badashobora kubona uko biteza imbere.

Munyarupangu avuga ko amaze imyaka 10 yiruka inyuma y'icyangombwa cy'ubutaka bwe
Munyarupangu avuga ko amaze imyaka 10 yiruka inyuma y’icyangombwa cy’ubutaka bwe

Abatujwe mu Mudugudu wa Ruyonza, Akagari ka Gahurura ni imiryango umunani. Munyarupangu François, umwe muri bo, avuga ko bakihagera bubakiwe inzu zo guturamo ndetse banahabwa ubutaka bwo guhingaho, ku hantu hahoze ari ibisigara bya Leta ariko ntibahabwa ibyangombwa by’ubwo butaka.

Ati “Turifuza guhabwa ibyangombwa tukagana za SACCO kuko tumaze kugira abana biga, ariko uretse kuba barya gusa ntidushobora kugira irindi terambere, kuko nta nguzanyo y’Ikigo cy’imari twabona.”

Avuga ko bagerageje gukurikirana ngo barebe ko bahabwa ibyangombwa, ariko ngo kugeza uyu munsi ntibarabihabwa.

Ikindi kibazo cyihariye bafite ngo n’icy’umuriro w’amashanyarazi, kuko abaturanyi babo bawubahaye ariko bo ntibawubona kubera impamvu batazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko ikibazo cyo kutagira ibyangombwa kidafitwe n’abo baturage gusa, kuko ngo hari n’abandi bagifite mu Karere.

Uretse abagiye bahabwa ubutaka na Leta ngo hari n’abagiye bituza, bikagorana guhita babona ibyangombwa ariko ngo kubera inama akarere kagiye kagirwa, batangiye kubarura abo bantu kugira ngo bafashwe kubona ibyangombwa by’ubutaka batunze.

Agira ati “Ubu turi mu kwezi k’ubutaka aho tugenda dukemura ibibazo byinshi, dufite itsinda rigenda ribikurikirana ndetse n’Intara yatwongeye abakozi bo kudufasha, ku buryo tugenda buri Mududugudu dukemura ibyo bibazo bijyanye n’ubutaka.”

Naho ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi avuga ko hari gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri buri wese bitarenze 2024, yizeza ko aho umuriro utaragera uzahagera mu gihe cya vuba.

Mu Karere ka Nyagatare hakunze kugaragara ibibazo byinshi bijyanye n’ubutaka, ku buryo buri mwaka hakorwa ukwezi kwahariwe ubutaka, hagamijwe gukemura ibibazo bigaragaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta yabahaye ubutaka ntiyanirwa kubaha ibyangombwa bo ahubwo ibyabo biroroshye hali nabandi batarabibona ubwo bahawe na Leta sikibazo keretse niba bashaka ibyangombwa ngo bazabone uko bahagurisha

lg yanditse ku itariki ya: 3-07-2023  →  Musubize

Nibyokoko nago baribabona icyangobwa kuko bajya kumurenge bakababwirango mugaruke ejo cyangwa barikubyigaho gusa muze kudufasha bicyemuke mugire umunsi mwiza n’akazi keza merereye i Nyagataree

NSHIMIYIMANA Augustin yanditse ku itariki ya: 2-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka