Nyagatare: Bahangayikishijwe n’abanyamahanga bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ikibazo cy’abanyamahanga baba muri ako karere badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda kuko akenshi baba intandaro y’umutekano muke.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere yabaye tariki 13/09/2012, ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko umubare w’abanyamahanga bakabamo batagira ibyangombwa cyane cyane Abarundi ugenda wiyongera.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, yagize ati “Nta Murundi udafite ibyangombwa nshaka kongera kumva muri aka karere.”
Sabiti yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko babiyamye kuva kera bityo umurenge bazasangamo Umurindi, umuyobozi azirengera amafaranga y’urugendo azakoreshwa mu kumusubiza iwabo kandi umuyobozi wawo akanacibwa amande.
Imirenge batungaga agatoki kuba yiganjemo Abarundi batagira ibyangombwa ni uwa Rukomo, Karangazi na Nyagatare.

Nubwo biganje muri iyo ariko ngo no mu yindi mirenge barimo. Mayor Sabiti yasabye abayobozi b’imirenge kugenda bagasobanurira abaturage ko nta wemerewe gukoresha Umurundi cyangwa undi munyamahanga wese udafite ibyangombwa.
Ati “Aho tuzasanga Umurundi mutarabisobanurira abaturage umuyobozi w’umurenge azabihanirwa. Ariko kandi na none urugo tuzasangamo Umurundi kandi abaturage barabibwiwe ubwo uwo tuzamusangana ni we uzabyirengera.”
Nubwo bavuga ko Abarundi bari mu Karere ka Nyagatare batagira ibyangombwa ari benshi ariko kugeza ubu nta we uvuga umubare wabo kuko ngo bahaba rwihishwa.
Ubuyobozi bw’akarere bwasabye ko bahita batangira igikorwa cyo gushakisha Abarundi bose bari muri ako karere ku buryo bunyuranyije n’amategeko bagasubizwa iwabo.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|