Nyagatare: Bagiye kwifashisha ibigega mu guha abaturage amazi meza

Mu rwego rwo guha abaturage amazi meza, mu Murenge wa Rwimiyaga hagiye kwifashishwa ibigega bizajya bishyirwamo amazi meza abaturage bakayabonera hafi.

Ibigega byatangiye kugezwa ku tugari
Ibigega byatangiye kugezwa ku tugari

Umurenge wa Rwimiyaga nta bikorwa remezo by’amazi ugira, ahanini kubera ko watuwe nyuma ya 1994, mbere wari muri Pariki y’Akagera.

Umuyoboro w’amazi wahagejejwe muri 2019, ariko ntayo ufite kubera ko amazi asaranganywa ahantu henshi akaba macye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hari umushinga munini wo kwegereza abaturage amazi meza, cyane mu duce twatuwe vuba nk’umurenge wa Karangazi, Rwimiyaga, Musheri, Matimba n’ahandi.

Mu gihe uwo mushinga utari wagerwaho neza, mu Murenge wa Rwimiyaga hagiye kwifashishwa ibigega bizajya bishyirwamo amazi meza ya WASAC abaturage akaba ari yo bavoboma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko ubu hamaze kuboneka ibigega umunani byashyizwe ku biro by’utugari, abaturage bakaba ariho bazajya bakura amazi meza, ariko bakishyura amafaranga macye kugira ngo haboneke agura andi.

Ati "Hamaze kuboneka ibigega umunani, twamaze kubishyira ku biro by’utugari, abaturage bazajya babona amazi meza azajya azanwa n’imodoka iyashyiremo bayabone, bayagure kuri macye kugira ngo haboneke amafaranga azagura andi."

Kuri ubu ibigega byamaze kugezwa ku biro by’utugari, ariko hakaba hagishakishwa ibindi mu bafatanyabikorwa b’akarere.

Mu muganda rusange wabereye mu kagari ka Gacundezi, Umurenge wa Rwimiyaga abaturage bari bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ikibazo cy’amazi mabi bakoresha, kuko bayakura muri valley dam.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka