Nyagatare: Bafashije abahuye n’ibiza, bubakira n’abatishoboye

Nyuma y’imyaka ibarirwa muri ibiri nta muganda rusange ukorwa, tariki 26 Gashyantare 2022 wongeye gusubukurwa by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare ukaba wibanze ku gusanira amazu abahuye n’ibiza ndetse no gusiza no kubumba amatafari yo kubakira imiryango itishoboye.

Mu Murenge wa Rwimiyaga aho wakorewe ku rwego rw’Akarere, basannye inzu y’umuturage yari yarangijwe n’ibiza mu Kagari ka Gacundezi ndetse banatangiza ibikorwa byo kubakira abatishoboye batandatu bazatuzwa mu mudugudu wa Rukondo ya mbere mu Kagari ka Gacundezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Steven, yavuze ko bizagera mu kwezi kwa gatandatu aya mazu yasojwe ndetse n’imiryango igomba gutuzwamo yarahageze.

By’umwihariko yasabye abaturage batuzwa mu midugudu hirya no hino kwishakamo ibisubizo kuko Leta itashobora kubaha byose bakenera.

Ati “Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza. Iyo wabonye inzu ukabona umuganda nk’uyu uguha akarima k’igikoni, nawe ukwiye gufatiraho. Dushaka ko nituguha inzu, ejo tukaguha inka ya girinka, nawe komerezaho.”

Avuga ko bibabaje kuba hari abahabwa amazu bakayafata nabi agasenyuka kandi hari abafite imbaraga zo gukora bakaba bakwiteza imbere.

Umwe mu batujwe mu mudugudu wa Rukondo ya mbere, yashimiye umukuru w’Igihugu kubera ko yabashije kubona inzu yo kubamo kuko mbere yabaga mu icumbi naryo byamugoraga kubona amafaranga yo kwishyura.

Yagize ati “Ndashimira umubyeyi wacu Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wankuye mu icumbi akampa inzu, ubu nkaba ntakibazo mfite rwose nkaba mushimira namwe kandi nkaba mbashimira ubuyobozi bwiza.”

Yifuje ariko ko bahabwa ubutaka bwo guhingaho kuko nta handi bafite bakura ibibatunga uretse ubutaka kandi badafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka