Nyagatare: Babonye amashanyarazi bagakorerwa n’umuhanda Umudugudu wabo wahinduka Paradizo

Gatebe ni Umudugudu utuwe n'abarenga 3000
Gatebe ni Umudugudu utuwe n’abarenga 3000

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Gatebe ya mbere, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, bavuga ko baramutse bahawe umuriro w’amashanyarazi ndetse bagakorerwa n’umuhanda, Umudugudu wabo wahinduka Paradizo kuko ntakindi gikorwa remezo kitawurimo.

Umudugudu wa Gatebe ya mbere watuwe mu mwaka wa 2008 ukaba ugizwe na zone enye zirimo ingo 3,570.

Umukuru w’uyu Mudugudu, Dusabimana Jackson, avuga ko mbere bahatura hari ishyamba ndetse hari ibikorwa remezo bike ariko uko imyaka yagiye itambuka bagiye babyegerezwa.

Uretse amazi ya WASAC, banafite nayikondo ku buryo batagikoresha amazi mabi
Uretse amazi ya WASAC, banafite nayikondo ku buryo batagikoresha amazi mabi

Kuri ubu ngo bahawe amazi ya nayikondo ndetse n’ay’umuyoboro wa WASAC, ishuri ribanza n’iry’incuke, isoko rya kijyambere n’ivuriro ry’ibanze ariko nanone bakaba bifuza ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi ndetse n’umuhanda kuko undi watangiye kwangirika.

Ati “Icyo tubura muri uyu Mudugudu kugira ngo twibere Paradizo ni amashanyarazi n’umuhanda kuko undi warangiritse urumva wakozwe 2005 urashaje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko ku bufatanye na RTDA uyu muhanda wamaze gusurwa ku buryo ushobora gukorwa vuba kuko uretse abaturage, abashoramari bo mu cyanya cya Gabiro Agri Business Hub nabo bawusaba.

Bafite n'amashuri yigamo abana babo kuva mu y'incuke n'abanza
Bafite n’amashuri yigamo abana babo kuva mu y’incuke n’abanza

Naho ku bijyanye n’amashanyarazi ngo hari umushinga wo kuyakwirakwiza mu Midugudu myinshi igize Akarere harimo n’uwa Gatebe ya mbere, ku buryo mu cyiciro cya mbere cy’imyaka ibiri imiryango 18,000, izahabwa amashanyarazi ndetse rwiyemezamirimo akaba azatangira ibikorwa byo kuyakwirakwiza mu mpera z’uyu mwaka.

Agira ati “Turimo turakorana na REG ku mushinga bafite wo gukwirakwiza amashanyarazi cyane mu Midugudu atarageramo harimo n’uwa Gatebe ya mbere, rwiyemezamirimo yamaze kuboneka batubwira ko hatagize igihinduka azatangira imirimo mu mpera z’uyu mwaka ku buryo mu myaka ibiri imiryango 18,000 izaba yabonye umuriro w’amashanyarazi.”

Ibicuruzwa byabo ntibikinyagirwa kubera isoko ryubakiye
Ibicuruzwa byabo ntibikinyagirwa kubera isoko ryubakiye

Isoko rya kijyambere ryahubatswe rifite n’ibindi bice birimo amazu y’ubucuruzi ndetse n’ay’ubwiza rihabwa n’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Nishimwe Xaverine ni umwe mu bungukiye kuri uyu mushinga w’isoko kuko yahise akora umushinga w’ubwogoshi no gutunganya imisatsi y’abagore.

Avuga ko mbere umuntu washakaga kwiyogoshesha, yategaga moto akajya Bugaragara ahari umuriro w’amashanyarazi ariko kuba barahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba byabafashije dore ko ngo iyo ibihe bigenze neza abasha kwinjiza amafaranga 100,000 ku kwezi.

Yagize ati “Ubundi hano kwiyogoshesha cyangwa gukora umusatsi ku bagore byasabaga kujya Bugaragara ubwo ufite ubushobozi buke akituriza kuko ntakundi yakabigenje. Iyi Salo yaramfashije kuko ibihe byiza ninjiza 100,000 ku kwezi byandize gusaba umugabo umunyu cyangwa isabune.”

Isoko ryazanye n'izindi nzu ku ruhande zitunganyirizwamo imisatsi ndetse n'abagabo babona aho biyogosheshereza
Isoko ryazanye n’izindi nzu ku ruhande zitunganyirizwamo imisatsi ndetse n’abagabo babona aho biyogosheshereza

Bamwe mu bakorera mu isoko rya Gatebe bavuga ko mbere bacururizaga ahantu mu gitaka ndetse imvura yagwa ibicuruzwa byabo bikangirika ariko kubakirwa isoko byabarinze igihombo.

Umwe ati “Mbere iyo imvura yagwaga nyine twaranuraga yahita tukongera tugatandika. Ingorane ni uko rimwe na rimwe ibicuruzwa byaranyagirwaga, urumva ko kenshi twahuraga n’igihombo ariko ubu ducururiza ahatanyagirwa.”

Muhire Xavier, avuga ko guhabwa nayikondo ndetse n’amazi y’umuyoboro wa WASAC, byagabanyije indwara nk’uko byari bimeze bagikoresha ay’idamu.

Ikigega gitwara amazi ya WASAC mu Mudugudu wa Gatebe ya mbere
Ikigega gitwara amazi ya WASAC mu Mudugudu wa Gatebe ya mbere

Ati “Ntabwo tugikoresha amazi y’idamu, tuyakoresha gusa mu kubumba amatafari. Aya mazi ubona ya Nayikondo araryoha kandi yaturinze indwara zijyanye no gukoresha amazi mabi.”

Ikindi abaturage ba Gatebe ya mbere bifuza ni uko ivuriro ritoya bubakiwe, ryashakirwa rwiyemezamirimo urikoresha kuko rimaze hafi amezi ane ridakora kandi ryari ryarabarinze ingendo ndende bajya kwivuza.

Abana ntibagikora ingendo ndende bajya ku mashuri
Abana ntibagikora ingendo ndende bajya ku mashuri
Isoko bubakiwe ryatumye benshi bagana ubucuruzi cyane ubw'ibiribwa
Isoko bubakiwe ryatumye benshi bagana ubucuruzi cyane ubw’ibiribwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka