Nyagatare: Babiri bafatanywe amabaro y’imyenda ya caguwa ya magendu

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, yafashe amabaro umunani y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, amabaro atanu muri yo akaba yafatanywe abantu babiri.

Tuyikurikire Eddy w’imyaka 23 y’amavuko na Niyonsenga Faustin w’imyaka 22, bafatanywe amabaro atanu mu mudugudu wa Gishara wo mu Kagari ka Kagitumba, Umurenge wa Matimba mu gihe andi mabaro atatu yafatiwe mu mudugudu wa Nyakanoni, Akagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe, nyuma y’uko abari bayikoreye bayakubise hasi bakiruka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aya mabaro yose yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ahagana saa saba z’amanywa nibwo Polisi yahawe amakuru n’abaturage batuye mu tugari tubiri ari two Kagitumba na Shonga, bavuga ko hari abantu bikoreye amabaro y’imyenda ya Caguwa ya magendu. Hahise hatangira ibikorwa byo kubafata nibwo Tuyikurikire na Niyonsenga bafatiwe mu Kagari ka Kagitumba bafite amabaro atanu, mu gihe mu Kagari ka Shonga hafatiwe andi mabaro atatu nyuma y’uko abari bayikoreye bakimara kubona abapolisi bayakubise hasi bariruka.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, abakora ubucuruzi bwa magendu n’abandi bakora ibinyuranyije n’amategeko bagafatwa, abasaba gukomeza kuyatangira ku gihe.

Amabaro yafashwe yashyikirijwe Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) Ishami rya Nyagatare, mu gihe abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Matimba, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka